Gatsibo – COPRORIZ Ntende yiyubakiye hotel
Coproriz Ntende ni koperative ikorera mu Murenge wa Rugarama w’Akarere ka Gatsibo izwi cyane ku bikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri. Ubwo twasuraga iyi koperative bamwe mu bayobozi bayo n’abanyamuryango badutangarije ko bamaze kugera kuri byinshi bagahamya ko byose babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umwe mu banyamuryango b’iyi koperative, yatangarije ikinyamakuru Gasabo ati “Imibereho twari tubayemo kera rwose yari ntayo, iki gishanga cyari urufunzo gusa, nibwo twakuye amaboko mu mufuko dutangira kugitunganya duhingamo umuceri, none ubuzima bwarahindutse, ubu tubasha kwiyubakira amazu agezweho, kwigurira inka za kijyambere ndetse tukizigamira .
Mu bikorwa by’indashyikirwa iyi koperative yagezeho harimo hotel ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi ndetse n’amacumbi, icyumba (salle) n’ uburiro ( restaurant) .
Perezida wa Coproriz Ntende, Rugwizangoga Elysée, atangaza ko iyi koperative yabo iri mu za mbere mu Rwanda zihinga umuceli kandi ngo babiherewe n’ibikombe. Rugwizangoga Elysée ati:”Turashimira Nyakubahwa Kagame Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ubuyobozi bwiza yazanye, ari nabwo bwatumye Cooproriz-Ntende igera ku rwego igezeho ..”
Bwana Isabane Etienne, manager wa production atangaza ko kubera ko koperative yari imaze kugera ku mutungo ushimishije, bicaye hamwe n’abanyamuryango barebera hamwe uburyo umutungo wakomeza kwiyongera nibwo bashyizeho hotel .
Isabane Etienne ati:”Ibikorwa bya hoteli no kwakira abantu bisa n’aho ari umwihariko wa Coproriz Ntende ndetse bimaze no kwigarurira imitima y’abaturuka impande zose z’igihugu ndetse no hanze yacyo bajya gukorera muri Gatsibo.” Etienne yasoje asaba abahinzi b’umuceri gukomeza kuba umusemburo w’iterambe ry’igihugu no gukomeza kuba abarinzi b’ibyagezweho.
Uwitonze Captone
3,984 total views, 1 views today