Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ni icyaha-Polisi

Polisi ikangurira abantu bacukura amabuye y’agaciro gukora uwo murimo bafite icyangombwa cyemewe n’amategeko, ndetse bakanayacukura barengera ibidukikije.

Ibi barabikangurirwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, nyuma y’uko muri iyi Ntara hari hamwe na hamwe hari abishora mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo butemewe n’amategeko.

CIP Kanamugire yabitangaje nyuma y’aho mu kagari ka Rwenanga, mu murenge wa Matimba,akarere ka Nyagatare, ku itariki  ya 01 Kanama uyu mwaka, hafatiwe abantu babiri bayacuruza nta cyangombwa bafite.

Abafashwe ni Ndengeyinka Richard w’imyaka 28 ukomoka mu murenge wa Matimba na Mukandanga Vestine w’imyaka 33 ukomoka mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.

CIP Kanamugire, yavuze ko Ndengeyinka yafatiwe mu kagari ka Rwenanga mu murenge wa Matimba ari naho avuka agiye kugurisha amabuye y’agaciro nta cyangombwa abifitiye.

Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko uyu mugabo agiye kugurisha amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibiro ijana  kandi ko nta byangombwa afite; twahise tujyayo turamufata atubwira ko yarashyiriye Mukandanga ukorera mu mujyi wa Kigali.”

Mukandanga we yavuze ko yari asanzwe aziranye n’uyu mugabo ndetse akaba yari yaramuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 ahwanye n’ibiro ijana. Aba bombi bafashwe na Sitasiyo ya Polisi ya Matimba,  ubwo bari mu gikorwa cyo kujya kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali.

CIP Kanamugire yagiriye inama abacuruza amabuye y’agaciro badafite ibyangombwa ko bitemewe kandi ko bihanirwa. Yabakanguriye  ko bakwiye kubireka, ahubwo bagashaka ibyangombwa kuko Leta nayo itanga ibyangombwa ku bifuza gukora ubu bucuruzi.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati:” Uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira n’ubuzima bw’abantu mu kaga. Niyo mpamvu abantu bakwiye kubahiriza ibisabwa byose bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bakabikora barengera ibidukikije”.

CIP Kanamugire yashoje ashimira abaturage batanze amakuru,abasaba ko bakomeza bagafatanya na Polisi y’Igihugu hagamijwe gukumira ibyaha bitari byaba.

Mu ngingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 1,527 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *