Kirehe: Hamenwe litiro 200 z’inzoga z’inkorano abaturage basabwa kuzirwanya
Polisi y’u Rwanda ikomeje igikorwa cyo kurwanya inzoga z’inkorano, izimenera mu ruhame ari nako iha abaturage ubutumwa bwo kugira uruhare mu kuzirwanya.
Kuri iki cyumweru Tariki 26 Kamena, abaturage bo mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mahama, mu kagari ka Munini; Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yahameneye litiro 200 z’inzoga z’inkorano inasaba abaturage kureka gukora no kunywa izo nzoga kuko zibangiriza ubuzima zikanabagusha mu bihano no mu gihombo kuko zitemewe n’amategeko.
Uwitwa Nkengamuheto Cassien w’imyaka 56 y’amavuko yafatanwe litiro 120, Nizeyimana J.Bosco w’imyaka 49 y’amavuko yafatanwe litiro 80;bombi bakaba barakoraga inzoga izwi ku izina ry’ Umuzefaniya.
Ubwo zamenerwaga mu ruhame, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yashimiye abaturage uruhare bagize mu kugaragaza bariya bagabo bazikoraga bakanazicuza.
Yagize ati:”Abaturage baduhaye amakuru ko hari bamwe mu baturage bacuruza inzoga z’inkorano zitemewe kandi ko zigira ingaruka ku bazinywa. Nyuma yayo makuru nibwo nka Polisi twateguye igikorwa cyo gufata abo bagabo.”
CIP Kanamugire akomeza avuga ko izi nzoga bahise bazifata bajya ku zimenera mu ruhame bongera kubibutsa ko zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abazikoresha ndetse ko ari zo ntandaro z’ibindi byaha.
Yagize ati:”Ibi n’ibiyobyabwenge mu bindi kuko uwazinyoye kubera ibintu ziba zikozemo ziragenda zikangiza ubwonko bwe,zikamutera indwara zitandukanye mu mubiri. Ninaho usanga abantu barwanye bagakomeretsanya, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha bitandukanye.”
Yakomeje asaba abaturage gukangukira gukora indi mirimo ibyara inyungu yabateza imbere atariyo gukora no gucuraza inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge byabagusha mu cyaha.
CIP Kanamugire yasoje ashimira abaturage batanze amakuru, ashishikariza n’abandi ko bareba urugero rwiza abandi bagezeho nabo bakagira umuco wo gutangira amakuru ku gihe ibyaha bigakumirwa bitaraba.
www.police.gov.rw
1,605 total views, 1 views today