Mu Rwanda hagiye gutangira kaminuza ya Gisirikare ku nkunga ya Amerika

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gufasha iz’u Rwanda (RDF) kubaka Kaminuza ya Gisirikare.

Nk’uko RDF yabitangaje, itsinda riturutse muri Kaminuza ya Gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NDU) ryakiriwe na Maj Gen Innocent Kabandana mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF), i Kigali, ku wa 19 Nzeri 2018, haganirwa ku mikoranire yo gushyiraho iyo kaminuza mu myaka mike iri imbere.

Iryo tsinda ry’abasirikare ba Amerika rizamara iminsi itatu mu Rwanda, riyobowe na Benjamin Crocket, Umuyobozi muri NDU.

Lt Col Jason Farmer uhagariye inyungu z’Ingabo za Amerika muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatangaje ko ibiganiro biri kugenda neza.

Yagize ati “Ni ubwa mbere tugize amahirwe yo guhura hano mu Rwanda. Turacyari mu ntangiriro z’ibiganiro by’uko twashyiraho Kaminuza ya Gisirikare hano mu Rwanda; uko yaba ikora bijyanye n’igihugu kuko ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kubaka ishuri ry’impuguke mu gisirikare.”

Yongeyeho ko bishoboka kandi abona u Rwanda rwiteguye kuko ngo na Kaminuza ya Gisirikare muri Amerika ishishikajwe no gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda ngo bige imikorere y’iyo kaminuza mu Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda rusanganwe amashuri ya gisirikare haba i Musanze, i Gabiro ndetse n’i Gako; bigaragaza ko rusanganwe umuco wo kwigisha igisirikare cy’umwuga. Iyi kaminuza rero ni inyongera yo ku yindi ntera kuko guhera kuri ba Colonel kuzamura bazajya biyungura ubundi bumenyi mu mwuga wabo wa gisirikare.”

Nta gihe cyatangajwe iyo kaminuza bishobotse yatangirira.

RDF ivuga ko mu kurushaho kubaka igisirikare kizobereye mu ngeri zinyuranye, yahisemo kugera ku rundi rwego mu gutoza ingabo zayo mu rwego rwa Kaminuza ya Gisirikare.

Muri iyo kaminuza hakazahuriramo abasirikare bakuru ndetse n’abasivili bakunguka ubumenyi bwisumbuye mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano zitandukanye, haba ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

 

 14,266 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *