Nyabihu: Polisi n’abafatanyabikorwa bayo batanze amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa

Mumpera z’icyumweru dushoje , Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’ihuriro ry’amadini n’amatorero riharanira ubuzima no kurwanya ihoterwa rishingiye ku gitsina(RICH) batanze amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa kubaturage bo mu mirenge ya Jenda,Bigogwe na Kabatwa mu karere ka Nyabihu.

Ni amahugurwa yahawe  abaturage  bagera kuri 40 bahagarariye abandi , harimo abashinzwe amakuru mu tugari,abahagarariye amakoperative,abayobozi b’ibigo by’amashuri,abanyamadini n’abahagarariye Njyanama mu mirenge .

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Senior Supertendent of Police (SSP) Paul Byuma yasobanuriye abitabiriye amahugurwa amoko yihohoterwa n’uburyo bayakumira.

Yagize ati “ Hari ihohoterwa ribabaza umutima, iribabaza umubiri,irikorerwa mu ngo,irikorerwa abana,hakaza n’irishingiye ku gitsina cyane cyane usanga ari naryo ryiganje mu bantu. Muri hano rero kugirango mwige kande musobanukirwe ububi n’ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  munafate ingamba zo kurirwanya”.

SSP Byuma yababwiye ko gutanga amakuru ku miryango ibanye nabi ari imwe mu ngamba zo gukumira ihohoterwa

Yagize ati”Mugire gahunda yo gukorera hamwe,munakorane neza n’izindi nzego,musure ingo muturanye nazo cyane cyane izo mucyeka ko zitabanye neza mugerageze kuzunga, aho mubona binaniranye mwitabaze inzego z’ubuyobozi”.

SSP Byuma yanakomoje kuri uyu muryango wa RICH ko ufite uruhare runini rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati”Abayobozi b’amadini n’amatorero bahura n’abayoboke benshi. Turabasaba ubufatanye  uko bakangurira abayoboke babo gukurikira inzira z’Imana bajye banabaha inyigisho zigaragaza ububi bw’ ihohoterwa ”.

Ntihemuka Eulade umukozi wa RICH(Rwanda Interfaith council on Health ), umwe mu batanze ikiganiro, yavuze ko Umuryango wabo uzakomeza kujya utanga ubukangurambaga nk’ubu.

Yagize ati”Nkuko umuryango wacu uharanira ubuzima bwiza no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ntabwo uzigera uhuga na gato kwigisha abanyarwanda ibyiza byo kubana mu mahoro,nta ntonganya n’amakimbirane mu miryango”.

Ntihemuka yakomeje abwira abitabiriye aya mahugurwa ko bakangurira abaturage baturanye nabo guharanira umutekano n’iterambere bakirinda ibibaryanisha.

Ihohoterwa ni kimwe mu byaha bihungabanya umutekano usanga bigaragara hirya no hino mu Gihugu Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ikaba yarahagurukiye ku rirwanya binyuze mu biganiro bitangirwa mu nteko z’abaturage z’izwi nk’umugoroba w’ababyeyi.

biserukajeandamour@gmail.com

 1,443 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *