Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe gukora kinyamwuga

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 25 Nzeri 2018 ku kicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru mu nama yahuje Ubuyobozi bwa Polisi n’Abayobozi bakuru b’ibigo byigenga bigera kuri 16 byose bifite uburenganzira n’ inshingano zo gucunga umutekano hirya no hino mu Gihugu.

Iyi nama yari igamije kwigenzura ndetse no gusuzumira hamwe ibisabwa n’Amategeko kugirango Ikigo kigenga gishinzwe umutekano gishobore gukorera mu Gihugu. Muri ibi ariko hibanzwe ku ukuba Ikigo gifite aho gikorera imyitozo yabugenewe, Kuba gifite umutungo uhagije ndetse no kuba gishobora kwita ku mibereho y’Abakozi bacyo nkuko Amategeko abiteganya.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi uyobora ishami rishinzwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, yasabye ba nyiri ibi bigo kubahiriza Amategeko ndetse n’Amabwiriza arebana n’inshingano biyemeje bakora kinyamwuga.

Yagize ati’’ Buri wese ufite ikigo gicunga umutekano azi ibyo amategeko asaba kuba yujuje birakwiye ko mwisuzuma mu kanoza ibituzuye n’abo murinda bakizera umutekano usesuye ndetse na serivise nziza mugomba kubagezaho’’.

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko mu bikwiye kunozwa harimo kunoza imyambarire, kugira abakozi babiri basaka (Umugabo n’ Umugore) kugira ibikoresho bihagij (Ibyuma bisaka) ndetse no gusura abakozi bari ku kazi kugirango barebe imyitwarire ndetse n’imibereho yabo.

ACP Mbonyumuvunyi asoza avuga ko mu igenzura riherutse gukorwa na Polisi, ibigo 8 byihanangirijwe ndetse bikazanashyikirizwa amabaruwa abisaba gukosora amakosa bagaragarijwe mu rwego rwo kwirinda ko bakwamburwa uburenganzira bubemerera gukora.

Yagize ati’’ Mu gihugu hose twagenzuye imikorere y’ibi bigo, tureba imyitwarire y’Abakozi mu kazi, uko bakira abantu, imyambarire, twagenzuye uko abakozi binjizwa mu kazi hagamijwe kureba ubunyangamugayo bwabo, ndetse n’ibindi byose amategeko asaba kuba bujuje. Abagaragaye ho amakosa twabandikiye tubagaya ndetse tunabaha n’igihe ntarengwa cyo kuba bakosoye ibitagenda neza’’.

Andrew Nkurunziza uyobora ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano (Rwanda Private Security Industry Association) yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi kuba bwarateguye iyi nama kuko bungukiye mo byinshi bizabafasha gutanga umutekano mwiza bikozwe kinyamwuga.

Nkurunziza akomeza avuga ko mu rwego rwo kunoza ibyo bakora bamaze gushyiraho Amategeko n’Amabwiriza agenga ibigo by’igenga bicunga umutekano ndetse mu mwaka utaha bakaba bateganya ko bazaba bafite Ishuri bahuriyeho ritanga amahugurwa kubacunga umutekano baba abashya cyangwa abasanzwe muri uyu mwuga (Security Guards).

Nkurunziza asoza asaba Polisi nk’urwego rushinzwe kubareberera kujya babafasha gukemura bimwe mu bibazo bahuranabyo  mukazi kaburi munsi bakora.

Yagize ati’’ Hari bamwe mu bakiriya bacu bagaragaraho ubunyangamugayo bucye  aho bambura ibigo bafitanye amasezerano kandi barahawe serivisi nkuko bikwiye, turasaba ko Polisi nk’urwego rudushinzwe mwafatanya n’inzego bireba mu guca uyu muco utari mwiza.’’

Muri iyi nama kandi hafatiwemwo imwe mu myanzuro y’ ingirakamaro irimwo nk’ uvuga ko Uwifuza gushinga ikigo gicunga umutekano agomba kuba afite nibura igishoro fatizo (Capital) kitari munsi ya miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (100,000,000 Frw) mu rwego rwo guca akajagari ka bamwe bashobora kubibonamo ubucuruzi cyangwa inyungu kurusha kurinda umutekano w’ Abantu n’ibyabo.

Kugeza ubu ibigo byigenga bishinzwe umutekano 16 nibyo bikorera mu Rwanda kuburyo bwemewe n’Amategeko aho bikoresha Abakozi bagera ku 19,416 mu gihe ibigo bishya bigera kuri 24 byasabye gutangira gukora hakaba hakigenzurwa ko byujuje ibiteganywa n’amategeko.

 1,063 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *