Uburasirazuba : Hamenwe litiro 4140 z’inzoga zinkorano
Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga z’inkorano hirya no hino mu Gihugu.
Ni muri urwo rwego tariki 24 Nzeri 2018 Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’abatuarage mu turere twa Ngoma, Kayonza, Kirehe na Rwamagana two mu Ntara y’Iburasirazuba habaye igikorwa cyo gufata no kumenera mu ruhame litiro zigera ku 4140 z’inzoga z’inkorano.
Muri uwo mukwabu, mu karere ka Kirehe,mu murenge wa Gatore, hafatiwe litiro 90 za Uwanyagasani Clementine w’imyaka 60 na Mukabahizi Peruth w’imyaka 49 y’amavuko.
Naho mu karere ka Ngoma mu murenge wa Mutenderi hafatwa litiro 1980 zizwi ku izina ry’Inkumburwa zifatanwa uwitwa Mudaheranwa Francois w’imyaka 60, mu murenge wa Gashanda hafatirwa litiro 660 k’uwitwa Niyitegeka J.Dieu w’imyaka 35, mu murenge wa Zaza hafatirwa litiro 300 ku bantu bane batandukanye.
Ni mu gihe mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabarondo,mu kagari ka Cyinzovu, hafatiwe litiro 580 z’abantu batanu batandukanye,naho mu kagari ka Rusera hafatirwa litiro 120 z’uwitwa Manirafasha Francois.
Mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Karenge hafatirwa litiro 410 z’abantu batatu batandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko ubwo hafatwaga ziriya nzoga, na banyirazo bahise bafatwa bacibwa amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ubwo izi nzoga zamenerwaga mu ruhame, CIP Kanamugire yasabye abaturage kuzirinda mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo ndetse no kwirinda ibyaha zibakoresha.
Yagize ati”Izi nzoga bazikora mu bintu bibi bitandukanye, byagera mu mubiri w’uwazinyoye bikamutera indwara zitandukanye, ndetse hari n’abazinywa zikabatera gukora ibyaha bitandukanye nko gufata abagore n’abana ku ngufu, urugomo rushingiye ku gukubita no gukomeretsa.”
Yakomeje ashimira abaturage uburyo bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya izi nzoga ndetse n’ibindi byaha,ariko abasaba kudacika intege.
Yagize ati”Abantu bakora izi nzoga muturanye nabo,muba mubazi, turabasaba gukomeza kudufasha kubagaragaza kugira ngo iki kibazo gicike.Kandi intambwe imaze guterwa irashimishije kubera uruhare rwanyu.”
CIP Kanamugire yasoje ashishikariza abagifite umuco mubi wo gukora no gucuruza inzoga z’inkorano kubireka,ahubwo bakavugurura ubucuruzi bwabo bacuruza ibyemewe n’Amategeko.
1,695 total views, 1 views today