Rusizi: Abarobyi basabwe kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi

Abarobyi bagera kuri 300, bakorera imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kane Tariki 11 Ukwakira bagiranye inama n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere hari umuyobozi ushinzwe abakozi Nsengiyumva Emmanuel,  ndetse na  Nzeyimana Jean  Claude, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu.

Muri ibi biganiro Polisi yari ihagarariwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibya(DCLO)mu karere ka Rusizi, Chief Inspector of Police(CIP) Victoire Mukantagara.

CIP Mukantagara yasabye abayobozi  bari bitabiriye iyi nama  kugira uruhare mu kurwa ibyaha byambukiranya imipaka ariko cyane cyane ibyambukiranya amazi.

Yasabaye abarobyi kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi nk’aho hari abantu banyura mu kiyaga cya Kivu bakambutsa ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Yagize ati:Mwebwe akazi kanyu mugakorera mu mazi, biroroshye kubona umuntu uje mu hihugu  afite ibintu bitemewe nk’ibiyobyabwenge cyangwa ibicuruzwa bya magendu,muge muhita muatanga amakuru ku nzego z’umutekano cyangwa abandi bayobozi.

Yakomeje asaba abarobyi n’abayobozi babo kujya  kugira uruhare mu kurwanya ibibazo by’amakimbirane mu miryango, ihohoterwa rikorerwa abana,ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato.

Yabasabye kujya bakorana bya hafi n’abayobozi ku nzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano, mugihe hari icyo babonye cyahungabanya umutekano w’abantu bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Nsengiyumva Emmanuel,umuyobozi ushinzwe abakozi mu karere ka Rusizi yasabye abarobyi kurwanya ibyaha bikunze gukorerwa mu kiyaga cya Kivu, aho hari abarobyi usanga bakirobesha imitego itemewe yica amafi.

Yagize ati:”Hari bamwe muri mwe bagifite ingeso mbi yo kurobesha ya mitego yica amafi akiri matoya, hari n’abakunze kugaragara mu bikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa bya magendu.”

Nzeyimana Jean Claude ,umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi yishimiye ibiganiro bahawe,asezeranya ubufatanye mu kurwanya ibyaha bisigaye bibangamiye umuryango nyarwanda cyane cyane ibikorwa hifashishijwe amazi.

Yagize ati:”Twebwe tumara igihe kinini mu kiyaga cya Kivu turimo gushaka ubuzima, turabasezeranya ko tutazigera duhesha isura mbi umwuga wacu tworohereza abanyabyaha gukoresha ikivu bambutsa ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bicuruzwa bya magendu.”

Nzeyimana yakomeje asezeranya ubufatanye n’izindi nzego mu rugamba rwo kurwanya ibyaha cyane cyane batangira amakuru ku gihe.

police.gov.rw

 1,197 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *