Abakristu bo muri ADEPR, barasaba ubutabera gutegeka Tom Rwagasana n’agatsiko ke, gusubiza umutungo banyereje.
Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR ryagiye rivugwamo ibibazo bitandukanye birimo ubugambanyi, guhangana n’abashakaga kwimakaza ubusambanyi mu idini ndetse n’amacakubiri.
Mu mwaka wa 2012 ubwo itorero rya ADEPR ryayoborwaga na Pasiteri Usabwimana Samuel, hatangiye kujya havugwamo ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku myemerere.Uyu Samuel yaje gusimburwa, hajyaho komite nshya yari iyobowe na Pasiteri Jean Sibomana, yungirijwe na Tom Rwagasana.
Sibomana, Mutuyemariya na Tom Rwagasana ( P/net)
Aba bagabo bakigera ku buyobozi bwa ADEPR, aho gukosora ibyaregwaga Pasiteri Usabwimana Samuel, bihutiye kuzambya itorero bituma havuka ibibazo byinshi bishingiye ku busahuzi no kugurisha ubupasiteri .Byavuzwe kenshi ko, kugirango wimikwe hari amafaranga atishyurwa wahaga Tom Rwagasana n’agatsiko ke, kugirango ube umushumba.
Kubera iyo myitwarire ya bayari bamwe mu bakristu bihutiye kunenga Sibomana Jean na komite ye kuko ibyo bakoraga bitari bijyanye itorero rya ADEPR, ahubwo ari iya kibabironi.
Bamwe mu bakristu bagaragaje ko, Tom Rwagasana na Mutuyemariya Christine bakigera mu buyobozi bihutiye kwaka abapasiteri bo hasi amafaranga bise cash gift, aya mafaranga akaba ataravuzweho rumwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR. Abapasiteri bo muri paruruwasi batayabonaga bahitaga birukanwa bagasimbuzwa abandi baguze ubupasiteri
Tom Rwagasana yavuzweho gutanga Sheki zitazigamiwe. We n’agatsiko ke bihutiye kunyereza amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni Magana abiri (200.000.000Frw) yari yatanzwe n’ abakristo bayashyira mu kigega bise CICO .
Ikindi cyavuzwe muri ADEPR ni uko, Tom Rwagasana akimara kuba umuvugizi wungirije yafashe amakamyo 2 ya ADEPR ajya kuyakoresha business ze mu buryo butemewe. Nyuma barezwe gucunga nabi imari ya ADEPR igera kuri miliyari ebyiri z’inguzanyo ADEPR, yari yahawe na BRD ngo yubake Dove Hotel n’indi mishinga itandukanye.
Kubera kuryoherwa n’ibyaha uwitwa pasiteri Sebadende n’agatsiko ke batanze inka za baringa.Bamwe mu bakirisitu batangajwe n’amagambo pasitoro Sibomana yavugiye muri uwo muhango wa baringa .Icyo gihe yavuze ko baje gushumangira gahunda ya Girinka, yatangijwe na Perezida wa Repubulika yo koroza abantu. Ni uko batira inka esheshatu baziha abo bateguye .Ikibabaje nuko ibirori bihumuje abahawe inka bazatswe ahubwo bahabwa uduseke turimo amafaranga.Hari uwahawe agaseke karimo ibihumbi mirongo itatu (30.000), abandi bahabwa mirongo itandatu abandi mirongo itanu, uwa menshi icyo gihe yahawe ibihumbi 120.
Bikaba bivugwa ko hari agatsiko ka Tom Rwagasana kihishe muri ADEPR, kagamije gutobera komite shya iriho ubu ikuriwe na Rev.Karuranga Efrem n’umuvugizi wungirije Karangwa John.
Bamwe mu bakristu bakaba batunga agatoki pasiteri Sebadende kuba Debande w’ako gatsiko kuko ibyo akomeje gukora biteye isoni .Nawe se, yavuzweho amanyanga mu rurembo rw’Amajyaruguru yimuriwe mu rurembo rw’Iburengerazuba , nibura kugira ngo yikosore .Ntagezeyo , asubira kongera gukora amakosa .Ni muri urwo rwego yahaye rwiyemezamirimo isoko ryo kubaka inyubako za ADEPR, no kuzisana bidapiganiwe.Ubu ngo imirimo yarakozwe ariko abakozi ntibarahembwa.Bamwe mu bakristu bakaba batangaza ko batibaza impamvu uyu Sebadende adashyikirizwa inkiko ngo yisobanure ku makosa akunze kuvugwaho aho akorera.
Ese Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine , Sindayigaya Théophile na Gasana Valens bazakatirwa cyangwa bazaba abere .
Bamwe mu bakristu basengera muri ADEPR, batangaza ko ntayandi mananiza bishop Tom Rwagasana , Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari na bagenzi babo bigeze gufunganwa nyuma bakaza kurekurwa, bagomba kwishyura ibyo bariye!
Bati:’’Byumwihariko, Tom Rwagasana aramutse abaye umwere , byaba bishumangiye bimwe yajyaga avuga ko ari inkota y’amugi 2. Nubwo agifite ivogonyo ariko ajye amenya ko yafunguwe by’agateganyo isaha n’isaha yasubiramo akajya anywera imiti i Mageragere kuko yafunguwe avuga ko arembye? None se umuntu wahereye mu kigega cya ADEPR , miriyoni 400 000 000 arazirya ararangiza. Gisozi ije, za miliyari aramira. None aridegembya hanze ngo yararenganye da! Ese ubu aravugira kuki koko? Abakristo ubu turi maso, turasaba ubutabera ngo Tom na bagenzi be bagarure amafranga yacu vuba na bwangu. Ninde umushyigikiye muri ubu buryo, niba anahari , bamenye ko ubutabera buhari kandi turabwizeye buzadukemurira ikibazo kandi byihuse. Twizeye umucamanza mushya wasimbuye uwikuye mu rubanza mu minsi ishize, cyane ko abamuzi bahamya ko ari umuhanga , akaba inyangamugayo mu kurengera inyungu za rubanda.”
Twabibutsa Tom Rwagasana na bagenzi bazongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 29 Ugushyingo 2018, saa mbili za mu gitondo.Abaregwa hamwe na Tom Rwagasana ni Sibomana Jean, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Muyehe, Leonard Gasana, Sindayigaya Valens, Niyitanga Theophile, Saiton Benika, Mukabera Bertin, Lynea Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Mediatrice na Mukakamari Tharcisse.
Mu minsi ishize urubanza rw’abigeze kuba abayobozi ba ADEPR rwari rwaburanishijwe ariko aho gusoma umwanzuro, umucamanza yiyambuye inshingano zo kuburanisha uru rubanza arwoherereza mu rugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu.
Nkuko twabyanditse hejuru bose baregwa ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano bakivuga rikijyana mu itorero rya ADEPR.
Uwitonze Captone
1,468 total views, 1 views today