Bugesera :gutanga ibyangombwa byo kubaka byabaye bihagaritswe

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kambuye batangarije ikinyamakuru Gasabo, ko   ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwababujije kubaka amazu, kuko byakorwaga mu kajagari. Ibi byakozwe  mu gihe akarere kakinonosora igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamata ndetse n’indi Mirenge byavugwagwa ko ari icyaro mu rwego rwo kunoza imiturire y’umujyi n’icyaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ibyangombwa byo kubaka bizongera gutangwa nyuma y’amezi abiri, kandi nta ngaruka bizagira ku bari baratangiye kubaka.

Ati “Twarabibonye ko Bugesera ikomeje gutera imbere ku muvuduko uri hejuru nk’umujyi wunganira Kigali, ariko kubaka  bikwiye kugengwa n’igishushanyo mbonera.”

Nkuko twabyanditse hejuru, imyubakire ntireba Nyamata gusa kuko n’indi Mirenge isigaye birayireba.Urugero nk’Umurenge  wa Kamabuye  na Ruhuha  twasuye  , bivugwa ko ari imirenge iherereye ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi.Mbere ikaba yarakorerwamo cyane ubuhinzi, ariko buri munsi udusanteri twawo tugenda twaguka, tugaragaramo ubucuruzi butandukanye kubera izi mpamvu hakaba hubakwa amazu menshi mu kajagari hatitawe ku byari byarateganyijwe kuhakorera.

Ubwo twari mu tuvuye  mu Murenge  wa Ruhuha twerekeje  Kamabuye ,dutara amakuru ku bijyane n’imyubakire, bamwe mu bo twashoboye kuganira  badutangarije ko batacyubaka bitewe nuko,  ubuyobozi bwababujije ariko ngo hari ababirengaho bakubaka ku ngufu.

Umwe ati:”Twe ntitucyubaka kuko ntikwashobora guhangana n’ubuyobozi, ariko niba ushaka amakuru y’imyubakire uzabaze muganga  SENEZA Celestin kuko ngo  bivugwa ko  yubaka nta cyangombwa cyo kubaka arabona ndetse ngo  n’icyangombwa cy’ ubutaka yubakiraho  ntikimwanditseho .Bikavugwa ko ubuyobozi bw’Umurenge  bwamwandikiye   bumugira inama yo guhagarika inyubako  kuko ngo hazaca  umuhanda munini, ariko we ngo ntabikozwa .”

Ngo kubuza abaturage kubaka mu Karere ka Bugesera ngo nuko byakorwaga mu kajagari nkuko twabivuze hejuru abandi bakubaka   ku butaka bugenewe ubuhinzi, ibintu bishobora kuzagira ingaruka ku kwihaza mu biribwa.Mu gihe hazongera gutangwa ibyangobwa bivugwa ko,  ubuyobozi buzajya  bworohereza abafite gahunda zo kubaka inzu zo guturamo zigerekeranye, ku buryo hakoreshwa ubutaka buto ubuhinzi nabwo bugakomeza gukorwa.

Uwitonze Captone

 

 3,170 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *