Rwamatamu Family ngo yahindutse Diaspora Rwamatamu

Umwe mu bacitse ku icumu mu Bisesero Gatete Francois, atangaz ko ikitwa Rwamatamu Family  cyahindutse  Diaspora Rwamatamu .

Bwana Gatete Francois ati: Kuba Rwamatamu Family  yahindutse  Diaspora Rwamatamu, imigambi ni yayindi , kuko bamwe mu bayigize aribo Musayidisi Jean, Ntihinyurwa Theogene wahoze ari esikoti wa Kayumba, Uwanyirigira Fine, Shingiro Aphrodise n’abandi ntifuje kuvuga  amazina bakora mu Karere ka Gasabo, bafite imigambi yo gukemangwa .Aka gatsiko mvuze  kiyitirira bamwe mubacitse ku icumu kagakora ibitajyanye n’inyungu zabo.Iyo mvuze imwe mu migambi yabo itari myiza banyita umusazi.Nkaba ntungiye agatoki leta gukurikirana  bimwe mu bikorwa  bya Rwamatamu Family  yiyise Diaspora Rwamatamu.”

Gatete akomeza avuga ko Rwamatamu  yahoze ari imwe mu makomini agize icyahoze ari perefegitura ya Kibuye, kandi ko  bamwe mu bagize  Rwamatamu Family  ariyo yahindutse  Diaspora Rwamatamu, bigabanyije amwe mu maserire yahoze agize iyo komini .

Gatete yagize ati: “Nkuko nabigutangarije , iyo mvuze banyita umusazi, hari igihe leta izasanga ibyo mvuga ari ukuri, dore nk’ubu Ntihinyurwa arimo gushaka ibyangombwa ngo ajye muri Amerika, nagerayo bazashiduka yisangiye shebuja.Iyo mvuze imigambi yabo bashaka kunyica.Mu minsi ishize bari bagiye kumpohotera hariya I Nyamirambo mu kabari ko kwa Mukarurangwa Chantal.”

Ubwo duherukana kuvugana  na madamu Fine Uwanyirigira kuri telefoni igendanwa, bivugwa ko ariwe uyoboye kariya gatsiko ,yadutangarije ko biriya  bitangazwa na Gatete , tutabiha agaciro, kuko ngo ni umuntu wabananiye,

 

Rutamu Shabakaka

 1,344 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *