Ruhango: Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) basabwe kunoza inshingano

Kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2018 abagize Komite zo kwicungira umutekano (CPCs) bagera ku 183 baturuka mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango basabwe guhora batekereza ku nshingano zabo  no gukorana n’izindi nzego batangira amakuru ku gihe  icyateza umutekano muke.

Ubwo aba bagize komite zo kwicungira umuteka baganiraga na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango uko barushaho kunoza inshingano zo kurwanya ibyaha cyane cyane ibikorerwa mu miryango n’ibindi zihungabanya umutekano basabwe kumva neza uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano.

Chief Inspector of Police (CIP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka  Ruhango yibukije abagize izi komite ko bafite inshingano zo kumenya ikibera mu midugudu yabo buri munsi kugira ngo hatazagira ibintu bihungabanya umutekano batabimenye ngo  babitangeho amakuru.

Yagize ati “Umuntu wese uraye mu mudugudu mukwiye kumumenya n’ikimugenza, yewe n’utahasanzwe mukahamubona mugomba kumubaza ikimugenza kuko kwicungira umutekano bishingiye ku makuru y’aho mutuye.”

Yabibukije kurwanya ihohoterwa ryo mu miryango rishingiye ku makimbirane n’ubusinzi kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kubaka imiryango ibanye neza.

Ati “Amakimbirane yo mu miryango, ubusinzi n’ibindi bitera ihohoterwa mubitangeho amakuru, ababigiramo uruhare bahanwe kuko barimo baradusenyera imiryango.”

CIP Abijuru yashimangiye ko ubufatanye n’izindi nzego ari bwo bukenewe kugira ngo buri wese agire uruhare mu gukumira ibyaha.

Yagize ati: “Dufatanyije gukumira ibyaha no kubirwanya buri wese akabigira ibye, ntakabuza ko byacika kandi buri wese agatuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana Byiringiro Jean Paul yavuze ko ibyaha byinshi bikorwa muri uyu murenge bikomoka ku biyobyabwenge bityo asaba abagize komite zo kwicungira umutekano gutanga amakuru arebana n’ababigiramo uruhare bose.

Yagize ati “Muri uyu murenge hagaragara cyane kanyanga, mutange amakuru y’abayikora n’abayinywa bahanwe kuko barimo guteza ibindi bikorwa bihungabanya umutekano birimo urugomo, amakimbirane n’ihohoterwa.”

Abagize Komite zo kwicungira umutekano guhera ku rwego rw’umudugudu basabwe kujya babarura abantu bagenda mu midugudu bayobora kandi bakarushaho gutanga amakuru ku bantu bagira uruhare mu gukora ibikorwa biteza umutekano muke  birimo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

gasabo.net

 1,687 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *