Abanyeshuri b’Abanyarwanda mu Bushinwa basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhanga ku Isi

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiriye urugendoshuri mu gihugu cy’Ubushinwa basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhangwa berekwa ubuhanga bugezweho bwa 5G network, Internet of Things (IOT) , Cloud computing, Big Data na Artificial Intelligence butaragera mu Rwanda na henshi muri Afurika.

Iri koranabuhanga baryerekewe ku cyicaro cya Huawei mu bihugu cy’Ubushinwa ahasanzwe habera imurikagurishwa ry’ikoranabuhanga muri Shenzhen.

Aba banyeshuri bose uko ari umunani bajyanywe na Huawei biga mu mwaka wanyuma ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendeye ku mishanga yabo yahize iyindi irimo iyikoranabuhahanga mu bwikorezi, ikoranabuhanga mu burezi, mu buhiunzi, mu bucuruzi no mu buzima.

Usibye kuba aba banyeshuri bareretswe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwohejuru ry’ahazaza h’Isi banagize amahirwe yo kwikorera ibintu bitandukanye mu inzu yikoranabuhanga (Lab) ya Huawei iri mu zambere ku Isi ifite ikoranabuhanga rikomeye inaberamo amamurikagurishwa akomeye mu ikoranabuhanga ku Isi.

Ndayambaje Pascal, umwe mu banyeshuri bari kurangiza amashuri ye mu ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda wagize amahirwe yo gukora uru rugendo mu bushinwa yashimiye cyane Huwaei ku ikorana buhanga rya 5G Network irigutunganya kuko ariryo rizoroshya mu guhuza Isi.

“ Mu isi ifite internet (murandasi) yihuta igitekerezo cyanjye cyo gufasha abarwayi mu bitaro hakoreshejwe ikorana buhanga ndetse bakanishyura ariryo bakoresheje kizahita cyoroha kugishyira mu bikorwa no kujya mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ndetse bizoroshya n’abantu mu mu mazu yabo guhanahana amakuru ku buryo bworoshye kandi buhendutse”.

Aba banyeshuri bose banahawe impamyabumenyi nyuma y’uru rugendo rukozwe bwambere n’abanyeshuri b’Abanyarwanda mu mushingwa wa Huawei mu Rwanda wiswe “Seeds for the Future Program”

Holy Ranaivozanany ukuriye iyi gahunda avuga ko ikorwa mu rwego rwo gushaka urubyiruko rufite impano mu ikoranabuhanga kuko isi y’ihuta ikeneye abakozi beza bashoboye kandi bafite n’impano mu ikoranabuhanga.

Biseruka jean d’amour

 2,366 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *