Polisi n’Itangazamakuru baganiriye uko barushaho gukumira ibyaha
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro byahuje Polisi n’abanyamakuru byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ni ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “ Dukomeze urugendo rw’ubufatanye bugamije ubunyamwuga” ibigaaniro byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ari kumwe n’ umuyobozi mu kuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Dan Munyuza ndetse n’umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) Cleophas Barore.
Minisitiri Busingye yibukije abitabiriye ibi biganiro ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano yaburi wese.
Yagize ati “ Umwene gihugu wese afite inshingano zo gukumira no kurwanya ibyaha utabyubahirije abihanirwa n’amategeko, turifuza iterambere rirambye rigendana no kubaka Igihugu kitarangwamo ibyaha.”
Minisitiri Busingye akomeza ashimira Polisi n’itangazamakuru imikorere n’imikoranire myiza ikomeje kubaranga mu rwego rwo gukumira ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyopbyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu. Yavuze ko ibi bikwiye kurushaho kwamaganwa binyuze mu itangazamakuru.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza agaragaza ko muri rusange umutekano uhagaze neza igihugu cyose kikaba gitekanye.
Yagize ati “ Mugihugu hose umutekano umeze neza , abaturage bakora imirimo yabo amanywa n’ijora kandi mu mutekano usesuye”
IGP Munyuza akomeza agaragaza ko Polisi y’iteguye neza gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturarwanda no mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka twitegura kwinjiramo agasaba uruhare rwa buri wese mu gutanga amakuru ku gishobora guhungabanya umutekano kugirango Polisi ibashe kugikumira kitaraba.
Cleophas Barore umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) yashimiye Polisi uruhare igira mu kubaka ubufatanye bugamije ubunyamwuga hagati y’itangazamakuru na Polisi.
Yagize ati “Turashimira Polisi cyane kuko ari rumwe mu rwego rutanga amakuru uko bikwiye ndetse ubu abanyamakuru n’abapolisi bakaba buzuzanya hagamijwe gukorera umuturage kandi bikozwe mu buryo bw’umwuga.’’
Ni ibiganiro byahuriranye n’uko Polisi yitegura gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda,kizatangizwa ku mugaragaro mu mpera z’iki cyumweru tariki 18 Ugushyingo, aho buri wese asabwa kugira uruhare mu gukumira impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.
Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza m’Ugushyingo abantu bagera kuri 437 bahitanywe n’impanuka mugihe abagera kuri 662 bakomeretse, izi mpanuka ahanini zigaragara mu mpera z’icyumweru akenshi zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije, uburangare ndetse n’ubusinzi bukabije.
Gasabo.net
1,327 total views, 2 views today