Nyarugenge: Abasore babiri bafatanywe mudasobwa bari bibye

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo  Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara yafashe abasore babiri bakekwaho ubujura bwa mudasobwa.

Safari Ishimwe Sedrick ufite imyaka 17 na mugenzi we Hakizimana Kevin w’imyaka 19, bombi bafashwe bamaze kwiba mudasobwa ebyiri, imwe yo mu bwoko bwa Laptop HP indi yo mu bwoko bwa Desktop.

Aba basore  ubusanzwe b’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, bakekwaho kwiba mudasobwa z’uwitwa Mahoro Vital wari warabacumbikiye mu nzu ye babana.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu musore wari waracumbikiye bariya banyeshuri ngo yabagiriye icyizere  abaha imfunguzo z’icyumba cye baheraho biba  mudasobwa yabikagamo.

Yaboneho gukangurira abantu kujya bitondera abo bacumbikira haba mu gihe kigufi cyangwa kirekire, bakabaka imyirondoro yabo yuzuye kugira ngo nibagira icyo bahungabanya bizorohe kubakurikirana.

Yagize ati: “Hari abantu batari inyangamugayo, aho ubizera bakaguhemukira cyane nk’uko uyu Mahoro yizeye bagenzi be yari acumbikiye bakabyuririraho bakamwiba. Abantu mugire ubwitonzi mu byo mukora kuko abahemu baracyariho.”

CIP Kayigi yibukije abantu kwitwararika umutekano w’ibintu byabo muri izi mpera z’umwaka kuko ngo ariho ubujura bukabya umuvuduko hagamijwe gushaka ubushobozi bwo kwishimisha mu bihe by’iminsi mikuru.

Ati “Abantu bakwiye kwibuka ko mu mpera z’umwaka ubujura bwiyongera bitewe n’abashakisha ku ngufu amafaranga yo kwishimisha mu minsi mikuru. Ikindi ni ukwitondere abo bacumbikira bakajya babaka imyirondoro kandi  bakabamenyekanisha mu mudugudu ku buryo uwahemuka byakoroha kumufata.”

Yasabye uruhare rwa buri wese mu kuburizamo no kugukumira icyaha kitaraba kandi hagatangwa amakuru ku gihe kugira ngo umutekano urusheho kugenda neza.

Aba basore babiri bafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo ibyo bakekwaho bikorweho iperereza.

Police.gov.rw

 1,954 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *