ADEPR:Ubusahuzi muri Dove hotel ku Gisozi
Abantu batandukanye basengera muri iri torero ADEPR, bari kwibaza amaherezo y’ibikomeje kuba muri iryo torero , bakabura igisubizo nka wa muhanzi wavuze ngo ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe ?
Umwaka ushize tariki ya 3 Ugushyingo 2017, i Muhanga mu Ntara y’amajyepfo, habereye umwiherero w’abayobozi b’inzego zose hamwe n’abalayiki bahagarariye ibyiciro binyuranye mu itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR.
Mu byavugiwemo byinshi kwari kwirukana bamwe mu bafite akaboko karekare,birwa basahura umutungo w’itorero nka bya bisuma byari bizwi ku izina rya Ruteruzi ndatashye n’abazukuru n’abakazana ba Ngango mu Gakinjiro.
Muri uwo mwiherero wari watumiwemo Nzahuratorero, icyo gihe yategetse Biro ya ADEPR kwirukana aba Régionales nkuko mubisoma mu myanzuro 10 ikakaye iri hasi y’Ibyavuye muri uwo mwiherero.
Burya n’iyo igisambo cyabatizwa mu nyanja ya Yorudani cyangwa Garileya, hamwe umucunguzi wacu Yezu kristo yabatirije ba Andreye na Yohani bene Zebedeyi , igisambo ntigihinduka gihora ari igisambo ahubwo iyo cyabatijwe cyongera ubukana bwo kwiba no kurimanganya.
Mbese kiba kirusha uburyarya ba bafarisayo Yesu yahoraga yamagana mu ikoraniro bari bafite ingeso yo kwirirwa babeshya rubanda ko ko ari intungane zubahiriza amategeko yose kandi zikoreza umutwaro rubanda nazo zitakwikorera.
Ibi ni bimwe bikomeje kumunga itorero ADEPR, mu Rwanda .Ingero ni nyinshi mu minsi ishize bamwe mu bakristu batangaje ko kuri Dove hotel hari gusahurwa ibintu byinshi.Bagatunga urutoki bamwe mu bayobozi y’iyo hoteri ndetse bikavugwa ko haba nibura harimo n’abafatanyabusambo bihishe muri Bureau ya ADEPR, ariko birinze gutangaza amazina yabo.
Bamwe mubo twaganiriye bakora muri iyo hotel babikurikiranira hafi bemezako ngo haba hari nibura kontineri ebyiri zaba zarasohowe mw’ijoro mu gicuku ,zikaba zaraburiwe irengero zazo,hakaba hari kandi n’ibikoresho birimo za climatisseurs,amatara ahenze n’ibindi bimaze iminsi bisohorwa ariko ntibamenye aho bijya.
Nkuko bibiriya ivuga ko tugomba guhora twiteguye amaza ya Nyagasani kuko azadutungura nk’umujura, bamwe mu bakekwaho ubusambo biyita abakristu bo muri ADEPR, bahisemo kujya batwara ibya ADEPR, ninjoro nk’abajura nyine.
Bivugwa ko mu ijoro ryo kuwa 3/12/2018 mu masaha ya saa yine n’igice zijoro hasakaye ifoto y’imodoka yo mu bwoko bwa hilux dubure kabine (double cabine) yari yikoreye matora nini eshanu, bikaba byaragaragaraga ko irimo isohoka kuri Dove hotel ariko amafoto yerekana ko abashinzwe umutekano bari bayibereye ibamba banze ko izisohora
Mu gitondo cyaho, twaje kumva ko abazamu bakoze iyo bwabaga ngo baburizemo ubwo bujura ariko baza kurushwa ingufu, zigenda bazireba basigara bameze nka ya nkokokazi yambuwe abashwi bayo n’icyanira .Abarokore bo muri ADEPR, bakaba bashimira abazamu bakoranye akazi kabo ubwitange .
Ariko nubwo bimeze bityo urwishe ya nka ngo ruracyayirimo, bamwe mu basengera muri ADEPR, batangaza ko kuba hari ubujura bidatangaje kuko manager wa Dove hotel witwa Mbanda, yaje kuhakora avuye gukora muri compassion I Kabarondo akekwaho ubujura,ndetse, akaba yaranabifungiwe.
Burya rero nkuko byananiye impyisi kwihanganira igisembe, bikananira Ngunda, guhemba umugore we, wari wabyaye amushyiriye ibigega yari ahawe na sebukwe ni nkuko byananiye ADEPR, gucunga hamwe mu hari ibiceli.
Uwitonze Captone
2,260 total views, 1 views today