Gicumbi:EAR-KAGEYO TVET-EAR DIYOSEZI BYUMBA, igeze ku rwego rwo gukora intebe, imyenda ya bubu n’ibikapu (Made in Rwanda)
Mu rwego rwo kwihangira umurimo, diyosezi ya EAR-Byumba ibinyujije mu kigo cyayo cya EAR KAGEYO TVET-EAR D BYUMBA yigisha urubyiruko imyuga itandukanye mu kwiteza imbere bashyira mu ngiro ibyo bize.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’icyo kigo , bwana Hakorimana Emmanuel, ngo EAR KAGEYO TVET-EAR D BYUMBA, ni ikigo cy’imyuga cya Kageyo gitegura urubyiruko rw’ejo hazaza.
Ati:”Dutegura urubyiruko kuzabaho mu buzima bwiza bw’ejo hazaza bakazavamo abagore n’abagabo bibeshejeho kandi bafitiye umumaro igihugu“
.Ni ikigo kizwi na WDA, kikaba cyakira urubyiruko rufite guhera ku myaka 17 kuzamura.
Urubyiruko rwigishwa mu gihe cy’amezi atandatu mu mashami 5:Ubwubatsi, ubudozi, gusudira, ububaji na Hand craft(ubugeni n’ubukorikori).
Amasomo yose atangirwa muri za atelier.Muri iki gihe habarurwa urubyiruko hafi 110 ibitsina byombi.Kubera ko iki kigo cya Kageyo cyagiyeho mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira umurimo, ntibakwa amafaranga y’ishuri.Ahubwo umubyeyi asabwa umusanzu muto buri kwezi wo kunganira mu kugura ibikoresho byifashishwa bimenyereza umurimo.
Ikigo cy’imyuga EAR KAGEYO TVET-EAR D BYUMBA, giherereye mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Kageyo hafi ya centre ya Rukomo ni ku 2 km ugana mu mujyi wa Byumba-Gicumbi.
Bwana Hakorimana , yavuze ko nyuma yo kubona hari urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge babikoramo ubucuruzi bwambukiranya umupaka n’igihugu cya Uganda ; EAR diyosezi ya Byumba yashyizeho kiriya kigo mu rwego rwo kurwanya ibibazo by’ubushomeri byibasira urubyiruko.
Bakaba barahisemo gukora ikigo cy’amashuri kigisha imyuga, kugira ngo bakurikirane urubyiruko, babafashe kwikorera no kubahindura ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza.
Yagize ati “Urubyiruko ruri hano, turarukurikirana tukarufasha kwimenyereza umwuga mu byo biga, noneho tukabafasha no gutegura inzira ku buryo bagera muri sosiyete bafite icyo bakora. Ibyo rero bijyana n’ubushobozi ni yo mpamvu tubaha amasomo menshi ya pratique , reba nk’iyi nzu biyubakiye bahereye hasi ku musingi.
Izi nzugi ubona nazo zakozwe n’abanyeshuri bahano tukabakurikirana kugira ngo babikoreshe ntibibapfire ubusa. Muri make iki kigo cyaje gufasha Leta kurwanya ikibazo cy’ubushomeri”.
Muri rusange urubyiruko rukwiye kugana iryo shuri kuko ritanga ubumenyi ngiro bugezweho ku isoko ry’umurimo bikaba byafasha urubyiruko kugira ejo hazaza heza, bigirira umumaro ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.
Reba ku mafoto bakora ibintu byinshi bitandukanye.
2,567 total views, 1 views today