Twagirimana Karoli , akomeje kwambura rubanda yitwaje itorero EDNTR
Uwiyita bishop Twagirimana Karoli akomeje kujujubya itorero EDNTR.Ubundi mu mategeko agenga amatorero mu Rwanda bivugwako , umuvugabutumwa ufite urwego rwa Bishop, agomba kuba nibura yararangije amashuri yisumbuye ( A2),akiga tewoloji agakomeza muri kaminuza ya tewolojiya akabona A0.Muri ibi byose ngo Twagirimana Karoli nta na kimwe yibitseho ( ni sans Kintu).Akaba atazi kuvuga igifaransa n’icyongereza. Uwo wambaye ikintu mu ijosi niwe Twagirimana Charles (P/net)
Mbere Twagirimana akiyita pasitoro , yambuye abantu batagira ingano.Ubwo bwambusi yabukoraga yiyita umuvugizi w’itorero EDNTR, kandi bizwi ko uhagarariye iryo torero mu mategeko ari Bishop Nyilinkindi Thomas Ephraim.
Twagirimana, yagiye avugwaho uburiganya bwinshi burimo gutanga amasheke atazigamiwe, gutwara ibyuma by’umuziki no kugwatiriza itorero yaka amafaranga .Iyo yaregwaga kuri ubwo buriganya yisobanuraga ko yabikoze nk’umuyobozi wa EDNTR, byagera mu nkiko bagasanga ntaho ahuriye n’iryo torero .
Amaze kwirukanwa mu itorero EDNTR, Twagirimana Charles yaje kwigomeka agira agatsiko agashora mu manza nyuma kamuvaho kandikira Bishop Nyilinkindi Thomas Ephrem ko bitandukanije na Karoli kuko ibyo akora ntaho bitandukaniye n’ubutekamutwe.
Kubera amakosa akomeye no gushora imanza z’urudaca muri itorero EDNTR, Ubuyobozi bw’itorero EDNTR bwandikiye inzego zitandukanye buzimenyesha ko Twagirimana ntaho ahuriye n’itorero EDNTR ndetse bikaba bizwi n’Urwego rwa Leta rushinzwe amadini RGB, ko uhagarariye EDNTR, mu magegeko ari Bishop Nyilinkindi Thomas Ephraim.
Prof.Shyaka Anastase wa MINALOC, araburira abaturage twirinda abanyamadini bashaka kubarya urwabo( P/net)
Twagirimana yaje guhindura umuvuno yegereye uwi twa Bishop Rugumira Theophile, umuyobozi w’itorero rya Seraphath, amugira bishop.Abantu bakobaza impamvu atabaye bishop muri itorero Seraphath,rya Rugumira , agakomeza gukora amarorerwa y’ubwambuzi yitwaje EDNTR.
Amaze gutsindwa mu nkiko ko atari umuyobozi cyangwa umukozi wo muri EDNTR, yakomeje amanyanga ye( soma ibaruwa yanditswe n’umuvugizi) .
Mu minsi ishize yagiye mu Ntara y’Iburengerazuba , mu Karere ka Rusizi ku kigo cy’amashuri cya GS-EDNTR Mwegera,avuga ko ajyanyeyo umushinga wa compassion.Akigerayo yifatanyije n’umuyobozi w’icyo kigo yandikira abayobozi b’itorero bakorera aho ku kigo ko batagomba kongera gukandagira muri icyo kigo .
Atanga amabwiriza ko umushinga azanye ,uzafasha abana bo mu Mirenge ya Nyakabuye na Gikundamvura,avuga ko umubyeyi wifuza gufashwa azajya yandikwa aruko amaze amafaranga ibihumbi makumyabiri ( 20.000 frws) naho ushakamo akazi agatanga ibihumbi maga ane ( 400.000 frws).
Bimaze gusakuza ko ari imitwe, visi meya w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabajije ba gitifu b’iyo Mirenge ibyuwo mushinga, bavuga ko batabizi.
Biza kurangira ubuyobozi bw’Akarere butangaje ko uwo mushinga wa compassion bavuga ari baringa utazwi n’ubuyobozi bwite ba Compassion mu rwego rw’igihugu, ko kwandika byahagarara burundu.
Twagirimana Charles amaze kumenya ko byakomeye yibuka ya ndirimbo ya John Bebebwa ngo “Sha ngwino tuwuteke turuhukire I Kigali”.Acika ubwo, ubu yaratorongeye ariko aho ageze hose ntabura kubeshya ko ari bishop.EDNRT, ikaba inzego zifite ubutabera mu nshingano zabwo kubakiza uwo mugabo , ukomeje kubanduriza itorero , yishakira amaramuko.
Uwitonze Captone
1,592 total views, 1 views today