Muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi harimo kongera abiga ubumenyingiro

Minisitiri w’uburezi aravuga ko muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi harimo ko hazongerwa abiga ubumenyingiro, akaba ari muri urwo rwego hari kongerwa za TVET hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’uburezi yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro Ishuri rya Nyabihu TVET ifite ishami ry’icyitegererezo rizigisha ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga n’itumanaho (Rwanda Coding Academy).

Dr. Eugene Mutimura Minisitiri w’uburezi avuga ko abana batoranywa kwiga mu ishuri ry’ikoranabuhanga Coding Academy hagendewe ku buhanga n’uburyo batsinze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbiye mu bugenge, mu mibare, icyongereza n’andi masomo ajyanye n’ikoranabuhanga.

Minisiriri Mutimura, avuga ko gutangiza ishuri ry’ikoranabuhanga ariryo Rwanda Coding Academy no gutaha ishuri rya TVET rya nyabihu bifatwa nk’ibikorwa by’indashyikirwa mu kuganisha igihugu mu cyerekezo 2020 bateza imbere ubushobozi bw’Abanyarwanda hatagendewe guhora hitabazwa abanyamahanga.

Avuga ko muri gahunda ya guverinema y’imyaka irindwi mu hazongerwa umubare w’Abanyeshuri biga ubumenyingiro.

Ni mu muhango wabereye ku cyicaro cy’iryo shuri tariki 22 Gashyantare 2019 biba ku nshuro ya mbere mu Rwanda hafunguwe ishuri rizigisha ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga n’itumanaho, mu gukemura ikibazo cyo guhora igihugu cyifashisha impuguke zaturukaga mu mahanga zitangwaho ingengo y’imari nini.

Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga na Inovation, yemeza ko ari ishuri rizibanda mu kwigisha ibijyanye na Porogaramu za Mudasobwa (software development), umutekano w’ikoranabuhanga (Internet security) no gukoresha imashini zifite ubwenge bwisumbuyeho.

Ingabire Paula, Minisitiri wa ICT agira ati “Rwanda Coding Academy, ni ishuri ryitezweho kuziba icyuho cya za Porogaramu za Mudasobwa zajyaga zitumizwa mu mahanga no kugabanya inzobere tujya twitabaza zituruka hanze, ndetse bikazongera n’abahanga ba za mudasobwa, bashobora kwifashishwa mu bindi bihugu.

Bamwe mu bana biga muri iryo shuri baganiye na gasabo, bavuga ko bazakorana umurava n’ubwitange bahesha igihugu agaciro nyuma yo kugirirwa icyizere bagatoranywa muri benshi.

Hirwa Blessing ati “umunsi wa mbere bambwira ko natoranyijwe mu baziga muri iki kigo, nabanje gutekereza ko ari inzozi, nahoze nkunda computer nkumva nzaba umuntu ukomeye mu mikorere ya mudasobwa, ndashimira Perezida wa Repuburika wazanye iki kigo, nubwo atari hano mubimutubwirire. Yarakoze kandi amahirwe duhawe ntituzayapfusha ubuSa”.

Kibukayire Peace ati “twarishimye cyane kugirirwa icyizere cyo kuba twaraje muri iki kigo, turabizi mudutezeho byinshi kandi turabasezeranya ko impano mwaduhaye tuzayibyaza umusaruro dukora uko dushoboye kugira ngo tuzaheshe ishema abayobozi bacu”.

Hari ababyeyi bitabiriye uwo muhango bagaragaje akanyamuneza ko kuba abana babo biga mu ishuri ryiza, bashimira imiyoborere myiza yita ku burezi bw’abana aho bavuze ko biteguye kugira uruhare mu myigire y’abana.

Mutamuriza Beatrice wavuze mu izina ry’ababyeyi ati “turashimira Perezida Kagame uburyo akomeje guteza imbere ikoranabuhanga, ni igikorwa tuzirikana nk’ababyeyi,inkunga yacu ni ukubaba hafi dusaba na barumuna babo gukora cyane bagahembwa nk’uko aba bahembwe kwiga muri iri shuri”.

TVET ya Nyabihu ifite abana 129, mu gihe mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Rwanda Coding Academy) hatangiye abana 60.

Ishuri rya Rwanda Coding Academy, ni gahunda Leta iteganya kugeza mu ntara zose z’igihugu.

gasabo.net

 2,443 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *