Gasabo : Umumotari yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi
Nyuma yaho mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rihafatiye umumotari wagerageje guha umupolisi ruswa yi 5,000frw; na none mu mpera za cyo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera hongeye gufatirwa undi mumotari wagerageje guha umupolisi ruswa yi 7000frw.
Uyu mumotari witwa Musabyeyezu Jean de Dieu w’imyaka 27 y’amavuko asanzwe akora akazi k’ubumotari mu mujyi wa Kigali na moto ifite icyapa kiyiranga RAB 215 T.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu mu motari yasabwe ibyangombwa nyuma yo gusanga apariste ahatemewe ashaka guha ruswa yi 7000 frw umupolisi wari uri mu kazi kugira ngo amurekure.
Yagize ati:” Umupolisi yasanze apariste ahatemewe amusaba ibyangombwa ,undi abanza kwanga kubimuha amubwira ko bavugana niko gukuramo amafaranga 7000 ashaka kuyamuha nka ruswa kugira ngo adatwara moto ye, umupolisi niko guhita amufata amufata.”
CIP Umutesi yasabye abatwara ibinyabiziga kujya birinda kwikururira amakosa no gutanga ruswa kuko bihanwa n’amategeko
Yagize ati:” Niba umupolisi agusabye ibyangombwa bya we n’iby’ikinyabiziga cyawe urabimuha, iyo asanze uri mu ikosa agukorera ibintu bitatu; ku kwigisha, ku guhana cyangwa se ku kubabarira kuko igihe cyose badafatira umuntu ku muhana.”
Akomeza agira ati:” Niba rero aguhagaritse kurikiza ibyo akubwiye, akwandikiye genda wishyure aho kugira ngo ujye kumuha ruswa uziko ihanwa n’amategeko kandi nawe uziko ariwe muntu wa mbere uri mubashinzwe kuyirwanya no kuyikumira”.
Yakomeje asaba abamotari kujya baparika ahemewe bagenewe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa atuma bandikirwa kuko ayo mafaranga ariyo yakabateje imbere n’imiryango yabo.
CIP Umutesi yibukije abantu muri rusange kwirinda gutanga ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ry’umuntu ku giti cye ni ry’igihugu muri rusange ,ikaba n’imbarutso y’akarengane ku saba serivisi yagombaga guhererwa ubuntu.
Kuri ubu uyu mu motari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, aho arigukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’ubungenzacyaha (RIB) ku byaha akekwaho.
Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Nyirubutagatifu Vedaste
1,219 total views, 1 views today