Kicukiro: Polisi yafashe babiri bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo n’umugore bakekwaho gucuruza urumogi bakanarukwirakwiza mu bantu batandukanye.
Abafashwe ni uwitwa Uwitonze Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko na Nyiramahingura Vestine w’imyaka 40 y’amavuko, aba bombi bakaba barafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba bafite ibiro birenga 36 by’urumogi.
Uwitonze yafatiwe mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ku itariki 24 Gashyantare, ubwo yarahamagawe n’uwo yarasanzwe aruzanira amubwiye ngo abe amuzaniye ibiro 10 muri 25 yagombaga kumushyira. Mugihe Nyiramahingura we yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, aho yari arimo ahinga akaba ari naho yaruhishaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko imikoranire myiza hagati ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu gufata abacuruza ibiyobyabwenge ikomeje gutanga umusaruro.
Yagize ati:” Hari uburyo butatu budufasha kubafata; ubwa mbere n’abantu ku giti cyabo bakorana na Polisi bayiha amakuru, ubwa kabiri n’inzego z’ibanze ziba zizi ahantu babona abantu banywa ibiyobyabwenge bakatubwira twabafata bakabyemera, ubwa gatutu rero ni amakuru duhabwa n’aba tuba twafashe kuko iyo tubafashe batubwira uburyo babigenzaga Polisi ikarushaho kubikurikirana neza.”
CP Kabera akomeza avuga ko Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ifatanyije n’inzego bireba nka Minisiteri y’ubuzima, iy’urubyiruko, urubyiruko muri rusange, amatsinda(Clubs) atandukanye abirwanya hirya no hino mu mirenge ndetse no mu bigo by’amashuri.
Asoza avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rigikurikirana n’abandi bakekwa, akagira inama abakishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko ufashwe bimutera igihombo bityo umuryango we ukadindira mu iterambere nawe agahabwa ibihano biremereye birimo n’igifungo cya burundu.
Kuri ubu Uwitonze na Nyiramahingura bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kicukiro kugirango hakorwe iperereza kubyaha bakekwaho.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
gasabo.net
1,205 total views, 1 views today