Kampani zitwara abagenzi mu cyaro ziratabaza leta

Zimwe muri izo kampani ni: International Express, Rugali Express na African Tours Express.Zikunze gukorera mu Turere tw’icyaro, aho abazi imodoka zahoze ari iza ONATRACOM, yageraga  nka Buhanda-Gitwe, Byumba-Ngarama n’ahandi…

Urugero, umuhanda  Gitwe, Buhanda, Birambo, Kaduha na Kirinda ugendwamo n’abantu batagira ingano berekeza ku bikorwa by’amajyambere nk’amashuri, ibitaro n’amasoko mu rwego rw’ubuhahirane bw’abaturage, birumvikana neza ko uyu muhanda unyurwamo n’urujya n’uruza rw’abagenzi baba bavuye hirya no hino mu gihugu ariko nubwo uri gukorwa ntiwabura kuvuga ko Atari nyabagendwa.Usangamo ibinogo ku buryo iyo imodoka yicesemo icika rasoro .

 Umwe mu bashoferi w’ibitaro bya Gitwe yatubwiye ko ku bashoferi batwara ambulance basanga imihanda bakoresha itabatunganiye mu kazi kabo.

Yagize ati “Murabona nk’ubu tuzanye umurwayi tumukuye mu Byimana tumujyanye ku Bitaro i Gitwe, ariko kubera gutinda hano ku kiraro dushobora kugira ibibazo ugasanga umurwayi wacu ubuzima bwe burahungabanye, ndetse ndagira ngo nkubwire ko atari uyu muhanda gusa tugiramo ikibazo ahubwo usanga imihanda dukoresha myinshi y’inaha ifite ibibazo byinshi.

Leta ikwiye kuturwanaho igashakisha uburyo ibi bikorwaremezo by’imihanda yo muri aka gace bikorwa ku buryo burambye, nk’ubu izi modoka z’ibitaro ntabwo zimara kabiri, zihora mu igaraji kubera ko imihanda dukoresha izica buri munsi kandi ziba zahenze abantu.”

Uyu muhanda niwo wakoreshwaga n’imodoka zitwara abagenzi nka International Express, African Tours Express n’izindi zizwi ku izina rya Twegerane, undi muhanda wa Kirengeri warangiritse cyane ku buryo kuhanyura bidashoboka, abaturage benshi bakaba bavuga ko iyi mihanda yatunganwa vuba bakava  mu bwigunge. Bamwe mu bagenzi batangaza ko batinda mu mayira kubera ko imodoka zihanyura zibanza gukuramo abantu ngo uburemere bugabanuke zibashe kwambuka, ndetse hari nubwo basunikiriza kugira ngo zambuke intindo zangiritse.

Uretse abagenzi banyura Kirengeri-Gitwe n’abagenzi bakoresha umuhanda wa Byumba-Gatsibo-Ngarama baratabaza nawo ntukoze.Mu gihe cy’imvura aba ari ibinogo byuzuyemo ibyondo naho mu Mpeshyi ari ivumbi.

Rutamu Shabakaka

 2,050 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *