Polisi yakanguriye ibigo byigenga bicunga umutekano kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 werurwe mu karere ka Kicukiro ubwo Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano muri polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yafunguraga kumugaragaro amahugurwa azamara iminsi ibiri ahabwa abagera kuri 30 baturutse mu kigo gicunga umutekano cya RGL Security Company akazabafasha mukunoza imikorere yabo mukazi kaburi munsi.
RGL Security Company ni kimwe mu bigo 17 byigenga bishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda, kikaba gikoresha abakozi bagera ku 3500 cyimaze imyaka 10 gitanga serivisi zijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko ayamahugurwa azabafasha kugera kurwego rushimishije mugucunga umutekano ndetse no gutanga serivisi inoze aho bakorera
Yagize ati “Umutekano ni ikintu kinini cyane, nkamwe mushinzwe kurinda ibigo bitandukanye na serivisi ihatangirwa nayo irabareba mugihe umuntu aje akuyoboza muyobore neza ntuvugeko atari inshingano zawe kuko umutekano na serivisi nziza birajyana.”
ACP Mbonyumuvunyi akomeza asaba abitabiriye aya mahugurwa guhindura inyumvire bagakora akazi kabo kinyamwuga kandi ubumenyi bahawe bakazabusangiza na bagenzi babo.
Yagize ati “Aya masomo mukura hano murasabwa kuyashyira mu bikorwa kuko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyishi mu kubongerera ubumenyi kugirango umutekano ucungwe kinyamwuga ”
Yashoje avuga ko Polisi y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wambere w’ibi bigo byigenga mugucunga umutekano imaze guhugura ibigo 5 kandi izakomeza gutanga ubu bumenyi hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abakorera muri ibi bigo, umutekano ugacungwa uko bikwiye.
Uwayezu Jean Fidele umuyobozi wa RGL Security Company nawe yavuze ko ayamahugurwa bagiye guhabwa na Polisi azabafasha mukongerera ubumenyi abakozi babo bakava kurwego rumwe bakajya kurundi
Akomeza avuga ko mumyaka 10 bamaze bakora uyumurimo hari aho bamaze kugera mu gucunga umutekano w’ibigo ndetse n’ abantu batandukanye bakorana ariko bagifite urugendo bakaba bazakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubafasha kubaka ubushobozi ndetse n’ubumenyi buhagije ikigo gishinzwe gucunga umutekano gikwiye kuba cyujuje.
Mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga 17 bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bwemewe n’amategeko aho bikoresha abakozi bagera kubihumbi 21. Polisi ikaba ifite inshingano zo kugenzura imikorere y’ibibigo, ibigaragaweho amakosa bikihanangirizwa mu rwego rwo gukomeza gukumira icyahungabanya umutekano.
Rutamu Shabakaka
2,269 total views, 1 views today