Rubavu: Umugore wacuruzaga akanakwirakwiza urumogi yafashwe
Tariki 6 Werurwe 2019 Police y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero yafashe umugore witwa Nyirasafari Eugenie bakunda kwita Chakila w’imyaka 39 y’amavuko ukekwaho gukwirakwiza no gucuruza urumogi mu baturage arukuye mu gihugu cya Kongo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yatangaje ko Nyirasafari yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:” Abaturage batanze amakuru ko mu rugo rw’uyu mogore ari indiri y’ibiyobyabwenge kuko n’umugabo we Bamporiki Innocent aherutse gukatirwa igifungo k’imyaka 4 muri gereza ya Nyakiriba yafatanwe urumogi. Kubera ko n’ubundi twamukekaga ariko turabona gihamya nyirizina twahise tujya mu rugo rwe dusanga koko ibyo abaturage batubwiye ni ukuri kuko twamusanganye udupfunyika 41 urundi ngo yarugurishije.”
Nyirasafari akaba yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Rugerero, kugira ngo akurikiranwe ku bayaha acyekwaho.
CIP Gasasira yasabye ababyeyi kutishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku bana.
Yagize ati:” Umugabo yafunzwe yafatanwe urumogi none n’umugore nawe ararufatanwe, bivuze ngo abana babo bagiye kwandagara babure uburere bw’ababyeyi barerwe nk’impfubyi bari bafite ababyeyi. Ubu umuryango,abagiraneza n’igihugu nibo bagiye gufa inshingano zo kubarera bitari bikwiye, murumva ko bizagira ingaruka kuri abo bana.”
CIP Gasasira yaburiye abacuruza ibiyobyabwenge ndeste n’ababikoresha gusubiza amerwe mu isaho kuko abaturage ndetse n’inzego z’umutekano bari maso mu kubirwanya.
Yagize ati:”Inzego z’umutekano by’umwihariko Polisi y’u Rwanda kubufatanye n’abaturage bari maso mu kurwanya ibiyobyabwenge ndeste n’ibindi byaha byose biteza umutekano muke. Turagira inama rero abakibyishoramo kubireka kuko abaturage bamze gusobanukirwa ibi byabyo bagafata iyambere mu gutanga amakuru y’aho bicururizwa ndeste n’abigiramo uruhare.”
CIP Gasasira yabibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka kubabicuruza, ababinywa ndeste no ku muryango nyarwanda muri rusange; binakurura kandi ibindi byaha biteza umutekano muke nk’urugomo ,intonganya mu miryango ,gukubita no gukomeresta, gufata kungufu n’ibindi. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye
1,344 total views, 1 views today