Kicukiro: Abanyerondo basabwe kurushaho gukora kinyamwuga
Ku wa gatandatu tariki 9 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge bagiranye amahugurwa n’abakora irondo ry’umwuga muri uwo murenge wa Gahanga babasaba gukorana neza n’abaturage barushaho gukora kinyamwuga akazi bashinzwe.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyerondo bagera ku 120, ayoborwa na Chief Inspector of Police (CIP) Eric Olivier Habimana uyobora sitasiyo ya Polisi ya Gahanga arikumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Nkusi Fabien.
CIP Habimana yabwiye abo banyerondo ko kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo mu kazi bakora ka buri munsi basabwa kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’imyitwarire myiza hagati yabo n’izindi nzego bakorana hamwe n’abaturage bakorera.
Yagize ati:” Akazi kose umuntu akora kugira ngo akarambeho nuko yitwara neza akubaha abamukoresha, abakorera ndetse n’abo bakorana. Mwebwe rero nk’abantu mwatojwe mushinzwe gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, murasabwa gukorana neza nabo mutabakanga ngo mubahutaze mwitwaje icyo muri cyo kuko iyo bigenze gutyo nta bunyamwuga buba bukibaranga”.
Yongeyeho ati:” Muhabwa akazi kugira ngo mubungabunge umutekano w’abo mushinzwe kuwurindira ndetse n’ibyabo, iyo rero uhungabanye nimwe ba mbere mu bibazwa nk’abantu bari bawushinzwe. Niyompamvu tubasaba gukora kinyamwuga mwubahiriza amabwiriza agenga umurimo mukora murushaho kurangwa n’imyitwaririre myiza”.
CIP Habimana yabasabye kurwanya ruswa n’akarengane birinda icyo aricyo cyose cyatuma bakemurira umuturage ari uko agize icyo abaha kuko baba baragiriyeho gukemura ibibazo by’abaturage ibibananiye bakabyohereza ku nzego zibishinzwe, abibutsa ko ruswa ihanwa n’amategeko kandi ko ari icyaha kidasaza.
Yaboneyeho kubasaba kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko kenshi usanga aribyo biza ku isonga mu gukurura ibindi byaha biteza umutekano muke nk’ubujura; gufata kungufu, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu ngo n’ibindi.
Yasoje abasaba kujya bakorera hamwe kuko aribyo bizabafasha gukora akazi kabo kinyamwuga no kujya bihutira gutanga amakuru ku kintu cyose babona gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe kitaraba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga, Nkusi Fabien yabwiye aba banyerondo ko bashyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi kugira ngo zizabafashe kuramba mu kazi kabo, ikindi bakajya bitabira gahunda zo guteza imbere imibereho myiza yabo harimo gushyigikira ishyirahamwe ryabo no gukomeza gutanga umusanzu muri gahunda za leta.
Amahugurwa yasoje buri wese yiyemeje kuba ijisho rya mugenzi we no kongera uruhare mugucunga mutekano batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.
Rutamu shabakaka
1,358 total views, 1 views today