ADEPR-Bugesera:Abakristu barasaba ubuyobozi kwirukana Rev. Rwigema Donatien ku ntebe y’ubushumba
Bamwe mu bakristu basengera muri ADEPR, batangaza ko hari bamwe mu bapasiteri bakomeje kubasahura ibyabatunze.Ushyirwa mu majwi ni Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Bugesera, Rev. Rwigema Donatien.
Uyu mugabo aho yagiye ayobora hose yagiye avugwaho uburiganya, aho guhanwa ahubwo akimurirwa ahandi.Yatangiye gushyirwa mu majwi ubwo yari avuye mu rurembo rw’Iburasirasuba, mu karere ka Rwamagana yimukiye mu karere ka Rulindo.Aha hose yavuzweho uburiganya budakwiye umushumba.
Mu minsi ishize we na mugenzi we, Rev. Baganineza Emile, bashyizwe mu majwi ku ruhare mu inyerezwa ry’amafaranga yagenewe umushinga uterwa inkunga na Compassion International i Kayenzi.
Mu gusisibiranya ayo manyanga , bivugwa ko Rev. Rwigema na Rev. Baganineza bandikiye Umucungamari wa Compassion muri Kayenzi i Bugesera, bamusaba ibisobanuro ku makosa yakoze mu kazi ariko ari, uburyo bwo gusisibiranya ibimenyetso no kuyobya imirari kugirango batabazwa ibyayo mafaranga.
Si ibyo gusa,ubwo twari i Nyamata bamwe mu bakiristu batifuje ko amazina yabo atangazwa batubwiye ko bivugwa ko hari amafaranga Rev.Rwigema, yarigishije yagombaga kubakira umusaza Nziyumvira Canisius umukiristu mw’itorero ADEPR mu karere ka Bugesera Paruwase ya Ntarama, yakubitiwe ahareba I Nzuga.
Kubera ko Nziyimvira Canisius atishoboye abakiristu b’itorero ADEPR, bakusanyije inkunga mu rwego rwo kumusanira inzu ye .Uyu musaza yararokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, nkuko twabyanditse hejuru ni umukiristu w’itorero rya ADEPR, ninawe wayihaye ikibanza i Nta ama.
Nziyumvira Canisius Ati:”Mba jyenyine mu nzu kuko nta mwana ngira bose barabishe muri jenoside yakorewe abatutsi,ubu inzu mbamo, igiye kungwaho nahereye kera numva ko izasanwa none umwaka urashize ntagikozwe, sinzi uko byagenze .”
Akomeza ati:”Bambwiyeko uyobora ADEPR,Akarere ka Bugesera yabyanze ,ariko ntibambwiye impamvu yenda Imana nimukoresha azagira impuhwe.”
Twegereye abapasiteri hamwe n’abadiyakoni tubabaza ku kibazo cya Nziyumvira Canisius uko bagifata mu itorero ryabo?Hafi ya bose bahurije ku ijambo rimwe bati:Twakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni zigera kuri ebyeri zo gusanira umukiristu wacu,ariko ntacyakozwe.Inama zagiye ziba zose ikibazo cyarabazwaga uyobora ADEPR ku rwego rw’Akarere ariwe Pasiteri Rwigema akadusubiza ko bitihutirwa.
Twandika iyi nkuru telefoni ya pasiteri Rwigema Donatien uyobora ADEPR ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, ntiyacagamo.Bivugwa ko amafaranga yo gusanira Nziyumvira Canisius yakusanyijwe mu maparuwasi cumi n’atatu (13), ntawe uzi irengero ryayo, uretse Rev.Rwigema.
Nyirubutagatifu Vedaste
2,094 total views, 2 views today