Musanze: Abamotari n’abanyonzi basabwe gukumira impanuka zo mu muhanda
Kuri uyu wa 12 Werurwe 2019, kuri stade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze Polisi ikorera muri ako karere yakoranye inama n’abayobozi b’abamotari ndetse n’abanyonzi bakorera mu karere ka musanze ibasaba gukumira impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha bitandukanye.
Iyi nama yitabiriwe inayoborwa n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira arikumwe na Procureur w’urukiko rukuru rwa Musanze Niyonzima Javan.
ACP Ntaganira yasabye abo bahagarariye abamotari n’abanyonzi kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda icyateza impanuka bahesha umurimo bakora agaciro.
Yagize ati:”Impanuka zo mu muhanda inyinshi ziterwa n’abamotari ndetse n’abanyozi kubwo kutubahiriza amategeko y’umuhanda, harimo gutwara banyoye, kutubahiriza inzira bagenewe n’ibindi bitandukanye.”
Yababwiye ko bagomba gukangurira bagenzi babo bahagarariye kubahiriza inzira zagenewe abanyamaguru ndetse n’andi mategeko y’umuhanda barushaho gukora kinyamwuga kuko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga.
Yabibukije ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo abagira inama yo kwirinda imyitwarire iyo ariyo yose yabaganisha kuri ruswa.
Yagize ati: “Irinde Ruswa kuko nuyitanga izakugiraho ingaruka wowe ubwawe, umuryango wawe ndetse n’igihugu muri rusange.”
Yabasabye kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bituma bakora ibindi byaha birimo ubujura, urugomo rukabije, ihohoterwa ryo mu ngo, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha, abakangurira gutangira amakuru ku gihe kandi vuba kubo babibonanye kugira ngo bikumirwa bitarakwirakwizwa .
Yasoje abasaba kurangwa no gukora kinyamwuga bubahiriza amategeko agenga umuhanda kugira ngo bakumire impanuka, kugira ibyangombwa n’ibikoresho byose basabwa no kwirinda kwiruka mu gihe bahagaritswe n’umupolisi mu muhanda.
Procureur Niyonzima yabwiye abo bayobozi b’abamotari n’abanyonzi kwirinda ibyaha byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu aho yagiye abasobanurira amategeko amwe na mwe abihana abasaba kujya babanza ku menya imizigo batwaye n’abo bahetse ibyo bafite kugira ngo hato badafatwa babihetse baka abafatanyacyaha bagahanwa nayo mategeko.
Yabasabye kwibumbira mu ma koperative kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kujya bamenya amategeko abahana n’abarengera.
Rutamu Shabakaka
1,516 total views, 1 views today