Nyamagabe: Mu nteko rusange y’abaturage bibukijwe gutangira amakuru ku gihe
Polisi y’u Rwanda ihora yibutsa abaturarwanda bose ko gutangira amakuru ku gihe bifasha gukumira ibyaha bitaraba.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 12 Werurwe mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka mu kagali ka Kigeme Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere bibukije abaturage bitabiriye inteko rusange inshingano zabo mu gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Prisca yavuze ko inteko y’abaturage yigira hamwe uko ubuzima bwabo bumeze haba ku mutekano ndetse no ku mibereho myiza yabo.
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi dufite inshingano zo kumenya uko abaturage bameze nuko babayeho, ntakundi twabimenya tutabegereye ngo tuganire nabo turebere hamwe ibitagenda neza n’icyabateza imbere.”
Mujawayezu yakomeje avuga ko ubuyobozi buhora bwifuza ko abaturage babwo bagerwaho n’iterambere mu buryo bwose bushoboka ariko nabo bakarigiramo uruhare birinda ikintu cyatuma ibyagezweho byangizwa barwanya ubujura, urugomo, amakimbirane n’ibindi byahungabanya umutekano.
Mujawayezu asoza asaba abaturage gukorana bya hafi n’inzego zibanze n’iz’umutekano aho babona bitagenda neza bakazimenyesha kugira ngo ibibazo bishakirwe umuti hakiri kare.
Chief Inspector of Police Marie Solange Bihoyiki ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage nawe yavuze ko umutekano ariwo shingiro rya byose kuko aho uri iterambere rigerwaho.
Yakomeje asaba abaturage kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe kuko akenshi usanga aribyo biza ku isonga mu gukurura ibindi byaha biteza umutekano muke.
Yagize ati: “Ibiyobyabwenge ababikoresha bibayobya ubwenge iyo bamaze kubinywa bikabatinyura gukora ibindi byaha bitandukanye birimo ubujura, amakimbirane mu miryango, gufata abagore n’abakobwa kungufu,n’ibindi byinshi biteza umutekano muke mu baturage.”
CIP Bihoyiki yakanguriye abaturage gutangira ku gihe amakuru y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano, abasaba ko buri muntu wese aba ijisho rya mugenzi we, akaba yanasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wabo, barushaho kwitabira amarondo.
Nyuma y’inama abaturage biyemeje kurushaho kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe yafasha gukumira ibyaha bitaraba.
Nyirubutagatifu Vedaste
1,448 total views, 2 views today