Rwamagana:ubukangurambaga bwabafashije kugabanya umubare w’abana bafite imirire mibi
Rwamagana, kamwe mu turere tw’intara y’I Burasirazuba kari gahangayikishijwe n’abana bari bafite imirire mibi,bakaba bari bafite abana bagera kuri 644 biciye mu kubaka uturima tw’igikoni mu midugudu,gushyira kubigonderabuzima amata ndetse no gukangurira ababyeyi gutegura indyo yuzuye byabafashije kugabanya abana bafite imirire mibi bagera kuri42.
Bamwe mu babyeyi nabo bavugako ubuyobozi bwabegereye bukabigisha uko bagomba gutegurira abana babo amafunguro akungahaye kuntungamubiri bikaba byarabafashije cyane mu mikurire y’abana babo.
Mukankuranaga beata umubyeyi utuye mu murenge wa gishari akagari ka Ruhunda umudugudu wa nyagakombe yagize ati”ubundi iyo wateguriye umwana ifunguro ryiza ukamuha ibimugomba wamuhaye imboga n’imbuto burya agira imirire myiza ariko hariho abo binanira kuberako ntabushobozi bafite barabyaye abana benshi gusa abanyabuzima baradufasha tugahurira mu gikoni cy’umudugudu tugatekera hamwe ndetse bakabereka uko bazajya batekera abana babo”
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa gishari Bimenyimana Illidefonse yagize ati “twari dufite abana 65 bafite imirire mibi kubushishozi bwa karere kacu twatangiranye ni kiciro cya mbere cyatangiye mu kwa 3 kumwaka ushize twafatanyije n’abafatanyabikorwa bacu dushyiraho ibikoni by’umudugudu icyo kiciro cyarangiye mu kwezi kumwe dusigarana abana 37 mu kwezi kwa 7 hatangiye icyindi kiciro kuko twabonaga abana bakiri benshi cyabaye mu minsi12 dugafatanya n’ababyeyi bakagira icyo bazana dusigarana abana bagera kuri20 twarakomeje mu kwa9 dushyiraho icyindi kiciro cyahawe izina rya fatiraho cyarifite ingufu kuko twashyizeho igikoni cy’akagari nuko nuko dusigarana abana 13 nabo bavukanye ibibazo byihariye”
Umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere Umutoni Jeanne yagize ati”Mu bintu byari bitwugarije cyane harimo imirire mibi mu bana twari dufite bagera kuri 644 dukora ubukangurambaga dushyiraho ibyumba bidufasha kubona ibibazo byugarije abaturage ukareba nibyo akarere kakoze mu gihe cyingana n’umwaka duhashya imirire mibi twakoze ubukangurambaga inshuro eshatu twafatanyije nabafatanyabikorwa batandukanye bose bakorera muri aka karere”
Akomeza agira ati “dufata ingamba zo kugabanya imirire mibi twashyizeho amatsinda yo kwizigama binyuze mu bikoni by’imidugudu, twafashijwe n’umuryango wa ESFH Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa dufite mu mirire mibi, dutanga amatungo magufi twinjizamo n’ababyeyi bafite abana bafite imirire myiza kugirango babashe kwizigama ubu dusigaranye abana 45. Aho ushobora gusanga hari umudugudu udafite umwana n’umwe, buri mudugudu ukaba uterana rimwe mu kwezi.Ababyeyi bose ntibazana abana kubapimisha ariko dukora ubukangurambaga n’abajyanama b’ubuzima, n’ibigondera buzima. “
Akomeza avuga ati”hari Operation twakoze yitwa one one four, twari dufitemo abana 114, abayobozi baradusuye bafata abana, minisitiri w’umuryango afata abana muri abo bafite imirire mibi Dr Anita Asiimwe uyobora ikigo mboneza mikurire yaje hano kudufasha nawe afite umwana umwe akurikirana buri muyobozi agafata umwana akamukurikirana. Hari igikorwa twakoze cyitwa fatiraho ntabaterankunga twari dufite ariko twarigomwe dutanga amafaranga tubibaze dusanga buri mwana azahabwa ibihumbi 12 duhita dukora ubukangurambaga bwamaze iminsi 12 ibiribwa bakabyizanira tubaha n’ibidomoro by’amata”
Akarere ka rwamagana bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni 7 mu mwaka wa 2018 bayohereza mu bigonderabuzima babafasha kugura amata yo guha abana bafite imirire mibi ndetse aya mafaranga ya bafashije kubaka ibikoni by’umudugudu n’ibikoresho nkenerwa byaho.
Uwijuru Aimee Rosine
1,197 total views, 1 views today