ADEPR:Kaminuza FATEK igiye gushyira ahagaragara ibikorwa byayo yuzuza ibisabwa.
Bitunguranye , Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha mu Ishami ry’Iyobokamana mu Ishuri rya FATEK ry’Itorero ADEPR.
Icyaje kuba amayobera, mu gihe muri DOVE-hotel hari hateraniye abasenga, bategereje uwo muhango, hinjiye inzego za leta ziharika icyo igikorwa cyo gusenga, zibasaba gusohoka bakajya mu zindi gahunda zidafitanye isano no gusenga.
Bamwe mu banyeshuri 102 n’abari babaherekeje bari bitabiriye uyu muhango banenze , umuyobozi wa kaminuza FATEK , uburyo yitwaye muri iki gikorwa, cyane ko wabona ameze nka sibindeba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), Rev. Karuranga Ephraim, yatangaje ko , mu gihe bari biteguye kutanga impamyabumenyi babonye itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, ribasaba guhagarika ibirori byo gutanga impamyabumenyi mu Ishami ryigisha Iyobokamana rya FATEK ry’Itorero ADEPR.
Rev. Karuranga Ephraim ati:”Tugiye kumenyekanisha kaminuza yacu FATEK, twegere HEC idufashe kubahiriza ibiteganywa n’amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda.Ubwo byose nimara kushyirwa mu bikorwa , dutegure umuhango wo gutanga impamyabumenyi.’’
Kuva mu myaka 10 ishize kugeza ubu kaminuza FATEK, iri ku rwego mpuzamahanga .Ikaba ikomeje gushaka ubufatanye n’andi mashuri yigisha Tewolojiya , nka Ndejje Univeristy yo mu gihugu cya Uganda.
Bivugwa ko FATEK , kuva 2017-2022 ifite strategic plane yo gushyirmo andi mashami atandukanye mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka.
Ngo FATEK yaba ifite gahunda bise capacity Building &
Business center izajya itanga amahugurwa mu bijyanye no kwihangira imirimo n’ibindi
.
Kaminuza ya FATEK, ikaba imaze iminsi ifunguye icyiciro cya gatatu mu birebana n’inyigisho za tewolojiya n’ubuyobozi (Master’s degree in Theology and Leadership), kugira ngo abayobozi bakuriye amatorero hirya no hino mu gihugu, bakarishye ubumenyi mu bijyanye n’iyibokamana. .
Ibi biri gukorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibijyanye n’itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere y’amadini n’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda.
Muri iri tegeko harimo ingingo ivuga ko abayobozi b’amadini n’abigisha bo mu madini yo mu Rwanda bagomba kuba bafite impamyabumyi za kaminuza muri tewolojiya kugira ngo bakore uwo murimo bafite ubumenyi buhagije.
Uwitonze Captone
1,366 total views, 2 views today