Dove Hotel: nta nyerezwa ry’ibikoresho ryabayeyo
Nyuma y’amakuru yavugaga ko hari inyerezwa ry’ibikoresho kuri DOVE Hotel , twanyarukiyeyo ngo tumenya amakuru y’imvaho.
Tumaze gutambagira iyo nyubako , twaganiriye na bamwe mu bakozi b’iyo hotel, badutangariza bimwe muu bihakorerwa n’ibihavugirwa.
Bavuze ko, ibyagiye bitangazwa ko, hari ibikoresho byabuze ari ibihuha.Ngo abagenda bakwirakwiza ayo magambo ni bamwe mu bakozi birukanwe bahoze bahakora.
Ushyirwa mu majwi ngo ni uwitwa Eustache, wari security officer ,wahagaritswe ku kazi kuko atuzuzaga inshingano ze.Ngo kubera gukorana n’abantu batifuje impinduka ngo ntiyigeze yishyimira imikorere y’iriya hotel, buri gihe yabaga yibereye mu modoka ya Rev.Sebadende bipangira indi mipango.
Ikibabaje nuko yabeshyeye umukozi wa maintenance ngo yakijijwe n’ibyo yakuye kuri hotel kandi azi neza ko ari rwiyemezamirimo ukomeye, upatana akazi karenze za miriyoni nka 10.Kugeza aho amubeshyeye ko yapakiye flat, kandi azi neza ko zari zatwitswe n’umuriro mwinshi , bakazimanura bakazishyira mu cyumba kimwe, mu rwego rwo kuzishakira umutekinisiye ( electronicien ) ngo azikanike.
Kandi imirimo irangiye zasubijwe mu byumba byazo.Ubwo twasuraga iyo hotel twasanze buri cyumba gifite flat yayo.
Kuba hari bamwe bagenda bavuga hari inyerezwa ry’ibikoresho kuri Dove-hotel , ubuyobozi bw’iyo hotel bukomeje gutangaza ko ayo makuru ari ibihuha bigamije guca intege ubuyobozi bw’Itorero n’Abakristo riyobowe na Rev.Karuranga n’umuvugizi wungirije Karangwa John.
Twabibutsa ko iyi hotel yuzuye itwaye asaga Miliyari eshanu z’amanyarwanda, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007. Amwe muri aya mafaranga yitanzwe n’abakirisitu andi ni inguzanyo.
Iyi Hotel ifite ibyumba 70 biri ku giciro gitandukanye, ikaba ifite icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza, ikagira Piscine naho kwidagadurira.
Rutamu Shabakaka
1,186 total views, 3 views today