Icyumweru cy’ubutabera gisize abaturage basobanukiwe ibyaha by’inzaduka n’uburyo bwo kubirwanya

Ibi byavuzwe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Minisitiri Uwizeyimana Evode ubwo yasozaga icyumweru cy’ubutabera cya tangiye ku wa 18 kugeza 23 Werurwe uyu mwaka.

Umuhango wo gusoza iki cyumweru cy’ubutabera wabereye kuri stade Regionale Nyamirambo iherereye mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 22 Werurwe.

Uyu muhango wabanjirijwe n’umukino wahuje ikipe y’ubutabera n’ikipe ya ASV(Association de Sportif volontaire) yo mu mujyi wa Kigali, umukino waje kurangira ikipe ya ASV itsinze iy’ubutabera penalite 4 kuri 1 nyuma y’uko umukino wari warangiye ari ibitego bitatu kuri bitatu. Iyi kipe ikaba yahise ihabwa igikombe.

Mu ijambo rye Minisitiri Uwizeyimana, yashimiye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugo by’Uburayi n’ibindi bigo byaba ibya leta ndetse n’iby’abikorera byateye inkunga iki gikorwa.

Yavuze ko muri iki cyumweru bazengurutse mu turere twose tugize igihugu basobanurira abaturage uko urwo rwego ruteye n’uko rukora. 

Yagize ati:” Hari aho twageze dusanga abaturage urwego rw’ubutabera barwitiranya n’urw’ubucamanza kandi ubucamanza ni kimwe mu bigize urwego rw’ubutabera, ahandi ugasanga bakoraga ibyaha batazi ko aribyo ndetse binahanirwa n’amategeko. Ibyo byose rero twagerageje kubibasobanurira, bigaragara ko iki cyumweru cyatanze umusaruro.”

Minisitiri Uwizeyimana yanavuze ko muri iki cyumweru basobanuriye abaturage ibyaha by’inzaduka birimo; icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ikoranabuhanga, gutera abana inda, ruswa n’ibindi, babakangurira kubyirinda no kubirwanya.

Yagize ati:” Abacuruza abantu baza babizeza ibitangaza ko bazabashakira akazi keza n’amashuri meza hanze y’igihugu nyamara iyo babagejejeyo babatera imiti bakabakuramo inyama nzima nk’umutima, impyiko n’izindi bakazigurisha kubazikeneye abandi bakabakoresha imirimo y’urukozasoni, twanababwiye ko hari ubujura bukorerwa kuri za mudasobwa na telefone n’amayeri ababukora bakoresha, byose tubakangurira kubirwanya no gutanga amakuru y’ababikora.”

Yasoje ashimira buri wese watanze umusanzu muri iki cyumweru cy’ubutabera, asaba abaturarwanda kureka ibyaha bitandukanye burundu cyangwa bagahitamo gufungwa burundu.

www.gasabo.net

 1,468 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *