Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano

Mu nama y’umutekano yabereye mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 26 Werurwe 2019, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mme Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Paul Byuma, bakanguriye abaturage kurushaho kwicungira umutekano cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka tugiye kwinjiramo.

Iyi nama yahuje abaturage bo mu murenge wa Mulinga barenga 2500, bibukijwe ko umutekano ubumbatiye byose.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yasabye abitabiriye inama kurwanya amakimbirane abera mu ngo ndetse no mu baturanyi kuko kenshi usanga ariyo ntandaro y’ubugizi bwa nabi.

Yagize ati:”Ibibazo  mu muryango cyangwa mu baturanyi ni cyimwe mu bikurura amakimbirane n’ibikorwa bihungabanya umutekano, ibi bikwiye kwirindwa, umutekano ugahera mu  muryango bityo ugakwira igihugu cyose.”

Meya Mukandayisenga yasabye abitabiriye iyo nama kuzirika ibihe bagiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barwanya ingengabitekerezo yayo.

Yagize ati:” Muri ibi bihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turabasaba kubazirikana twibuka amateka n’icuraburindi igihugu cyacu cyanyuzemo tugahagurukira twese icyarimwe tukarwanya ikintu gishobora guteza umutekano muke kandi tukirinda imvugo zisesereza cyangwa zikomeretsa.”

Yasoje yibutsa buri wese ko kwita ku mutekano no kuwubungabunga ari ibya buri muturarwanda wese cyane cyane bihutira gutanga amakuru ku gihe no gukora amarondo neza uko bikwiye.

SSP Byuma yabwiye abitabiriye inama ko umutekano utareba abantu runaka ahubwo buri wese akwiye kugira uruhare mu kuwubungabunga.

Yagize ati:” Ahari umutekano iterambere ririhuta, kuko iterambere ntiryagera aho umutekano utari kandi buri wese aho ari aba yifuza kugera ku iterambere, niyo mpamvu buri wese asabwa kuwuharanira kugira ngo abashe kugera kuri rya terambere ntawe urihungabanije.”

Yababwiye ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bishobora guhungabanya uwo mutekano abasaba kubirwanya no gutunga agatoki ababikoresha.

Aha yababwiye ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku muryango mugari w’abanyarwanda kuko ababikoresha batagira icyo batinya nko gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana bato, gukubita no gukomeretsa, ubujura, guhohotera n’ibindi. Ababwira ko basabwa kubirwanya bivuye inyuma.

SSP Byuma asoza asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano binyuze mu gukora amarondo ndetse no kugenzura imyirondoro ya buri wese winjiye mu mudugudu batamuzi kugirango ibikorwa byo kwibuka kunshuro ya 25 jenosige yakorewe abatutsi muri mata 1994 bizakorwe mu mutekano usesuye.

Biseruka jean d’amour 

 1,547 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *