Nziyumvira Canisius arasaba umuvugizi w’itorero ADEPR kumwishyuriza Rev.Rwigema

Umusaza Nziyumvira Canisius akomeje gutakamba asaba ko umuvugizi w’itorero ADEPR, mu Rwanda yamwishyuriza Rev . Rwigema Donatien wamuririye inkunga yagombaga kumusanira inzu(ayo mafoto yo hejuru arerekana ubuzima uwo musaza abayeho).
Byavuzwe kenshi ko Nziyumvira Canisius, umusaza wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, yakusanyirijwe inkunga n’abakiristu mw’itorero ADEPR mu karere ka Bugesera ,yo kumusanira inzu.Ngo amafaranga amaze kuboneka ntazi aho yarigitiye kuko igikorwa cyo kumwubakira kitigeze gishyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu bakristu bakaba bibaza amaherezo yariya mafaranga bivugwa ko yaburiye mu kotomoni ya Rev . Rwigema Donatien .Niba umugabo ari urya ibye akarenzaho iby’abandi, uriye iby’incike kandi yitwa umushumba azitwa iki?


Bamwe mu bakristu twaganiriye ubwo twari kuri ADEPR-Nyamata , batubwiye ko batibaza impamvu ariya mafaranga hafi miriyoni ibyiri n’igice yaburiwe irengero.Ni gute umuntu yahembwa hafi akayabo ka miriyoni ku kwezi ntanyurwe, agahitamo kurya ibyagombye gufasha imfumyi n’abapfakazi, tutibagiwe abasaza batishoboye.
Ese ko imvura yatangiye kugwa, uriya musaza Nziyumvira atarubakirwa , nasenyerwa azajya he.mu gihe Rev.Karuranga Efrem yanyuraga i Ntarama kuri ADEPR,abamubonye bibwiye ko aje gukemura ibibazo bihavugwa.Aho kugira icyo akora yabajije Rev. Baganineza Emile aho mugenzi we Rev. Rwigema ari , ariko ngo ntiyahatinze yahise yikomereza .Ntawe uzi icyari cyamuzinduye cyangwa icyo yaraje gukora.
Ariko bamwe mu bakristu bizeye ko azakemura vuba ikibazo cya Nziyumvira no gufatira Rev.Rwigema ibihano bikakaye.

 1,190 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *