Rwamagana: Polisi yashubije umuturage arenga miliyoni yari yibwe

Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu, yashubije umuturage witwa Seburima Sarathiel w’imyka 67 amafaranga angana na 1,588,000frw muri mliyoni 1,927,000 yari yibwe n’abasore babiri barimo umwe wamukoreraga muri depo y’inzoga.

Abo basore bakekwaho kwiba ayo mafaranga ni Manishimwe Jean de Dieu w’imyaka 28 y’amavuko warerewe mu rugo rwa nyiri ukwibwa na Harerimana Ally w’imyaka 27 y’amavuko wari umwogoshi (Coiffeur) hafi ya depo y’inzoga Manishimwe yacuruzagamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu mugabo wibwe  asanzwe afite depo y’inzoga mu karere ka Bugesera na Rwamagana.

Yagize ati:” Uyu musaza niwe wareze Manishimwe aramukuza agera naho amushyira kuri depo ye y’inzoga iri ku Muyumbu ngo ajye amucururiza ndetse akamugirira n’ikizere akajya amubitsa amafaranga akanamutuma kuyabitsa cyangwa kuyabikuza kuri banki kuko yamufataga nk’umwana we.”

CIP Twizeyimana avuga ko Manishimwe afatanyije na Mugenzi we  yaje guhimba amayeri yokwiba Seburima.

Ati:” Nyuma yo kunoza umugambi kwaba basore, Seburima yavaga i Kigali nk’uko bisanzwe ahamagara Manishimwe amuha 2,162,000 frw ngo ajye ku mubikira mu rugo kuko we yarakomeje ajyanye inzoga i Rwamagana, niko guhita apanga umupango wo kwiyibisha afatanije na mugenzi we.”

Uyu Manishimwe yahise ahamagara Harerimana bajya kugura umugozi (ikamba) bajya ahantu hihishe maze Hareririmana ahambira wa mugozi mugenzi we ngo bize kugaragara ko ari abajura bamwibye akura muri cya gikapu 1,927,000frw Manishimwe yarahawe na shebuja arayajyana asigamo 235,000 frw. 

Nyuma y’ibyo amakuru yakomeje gukwirakwizwa n’abaturage ko uyu musore ashobora kuba yariyibishije nyiri ukwibwa abimenyesha Polisi ifata abacyekwaga isanga  basigaranye 1,588,000frw  Polisi iyasubiza nyirayo.

Abo basore bombi bakaba barahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi  ya Muyumbu ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, kugirango bakurikiranwe ku byaha bakekwaho hanagaruzwe ibihumbi 339,000frw bisigaye.

CIP Twizeyimana yaboneyeho kugira inama abacuruzi kimwe n’abandi bakoresha kudaha abakozi babo amafaranga menshi ngo bajye kubabikira cyangwa kubabikuriza  mu gihe batizeye neza ubunyangamugayo bwabo. Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n’ubujura nk’ubwo kugira ngo Polisi n’izindi nzego z’umutekano zibashe gushakisha abanyabyaha.

Seburima Sarathiel yashimiye Polisi ku kazi keza yakoze ko kumugaruriza amafaranga ye, agira inama buri wese ko mu gihe yaramuka ahuye n’ikibazo yajya yihutira guhita abimenyesha inzego z’umutekano.

 1,430 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *