Nyamasheke: Abamotari bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka

Mu mpera z’icyumweru dusoje Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke umurenge wa Kanjongo yaganirije abamotari bakorera muri aka karere uko barushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda bagira uruhare mu gukumira  impanuka zo mu muhanda.

Inspector of Police (IP) Philippe Abizeye ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Nyamasheke yaganiriye n’abamotari basaga  180  bibumbiye  muri koperative  COPRENYA abasobanurira uruhare bafite mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

IP Abizeye yavuze ko umwuga w’ubumotari iyo ukozwe hubahirizwa amategeko uteza imbere abawukora kandi n’impanuka zigakumirwa.

Yagize ati “Gutwara abantu kuri moto ni umwuga wakora ukakugeza ku byiza byinshi wifuza ariko biragusaba gukora kinyamwuga wirinda ibyaha, ukubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo ubashe kurinda ubuzima bwawe n’ubw’abandi bakoresha iyo nzira nyabagendwa”.

IP Abizeye akomeza avuga ko bamwe mu bamotari bagenda bagaragarwaho n’ibyaha bitandukanye birimo ubufatanyacyaha mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge abasaba kudahishira abakora ibi byaha.

Yagize ati “ Mukorera mu makoperative ukora ibyaha muba mumuzi murasabwa kujya mubimenyesha ubuyobozi bwanyu kugira ngo afatirwe ibihano ataguma kwanduza umwuga wanyu”.

Yakomeje avuga ko hari ubwo umupolisi ahagarika umumotari maze akiruka muri uko kwiruka ni naho havamo gukora impanuka kuko abagenda yihishahisha kubera kwicyeka  amakosa.

Yagize ati “Polisi ntibereyeho guhana gusa kuko yigisha uko wakwitwara mu kazi wubahiriza amategeko y’umuhanda. Mugihe umupolisi aguhagaritse  ukwiye guhagarara ukumva icyo akubwira”.

IP Abizeye asoza yibutsa abamotari kurwanya impanuka birinda amakosa azitera arimo uburangare, gutwara banyoye ibisindisha, kugendera ku muvuduko ukabije ndetse no kurwanya ababihishamo bagakora badafite ibyangombwa.   

Nyuma y’ibi biganiro aba bamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira impanuka zo mu muhanda banagira uruhare mu kurwanya ibindi byaha batangira amakuru ku gihe. 

 1,410 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *