Abanyeshuri biga amategeko basobanuriwe uko Polisi yashoboye gukorana n’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 04 Mata, abanyeshuri biga muri zakaminuza mu ishami ry’amategeko baturutse mu bihugu bisaga umunani basuye Polisi y’ u Rwanda basobanurirwa uko Polisi yashoboye gucunga umutekano no gukorana n’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Itsinda ry’abanyeshuri n’abashakashatsi 13 bakomoka mu bihugu 8 birimo Leta z’unze ubumwe za Amerika, Syria, Ubuhorandi, Singapore, Ubugereki, Uburundi ndetse n’ u Rwanda nibo basuye Polisi bifuza gusobanukirwa imikorere n’imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage mu rugendo rwo kubaka umuryango Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu Kiganiro Bahawe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, aba banyeshuri basobanuriwe uko Polisi y’u Rwanda yavutse ndetse n’uko yabashije guhangana n’ibibazo by’umutekano muke wari mu gihugu.
Yagize ati “Icyingenzi cyari gikenewe kwitabwaho cyane ni ugucunga umutekano w’abaturage , gufata no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ari nako abaturage baganirizwa kugira ngo batinyuke bumve ko Polisi ari iyabo bityo bayiyumvemo bahuze imbaraga mu kubaka u Rwanda rushya”.
CP Munyambo avuga ko buhoro buhoro Polisi y’u Rwanda yagiye yiyubaka ubu akaba ari urwego rufite ubushobozi bwo gucunga umutekano w’abanyarwanda ndetse rugasagurira n’amahanga.
Yagize ati “Ubu Polisi y’u Rwanda iri mu bihugu bitandukanye mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bigamije kugarura amahoro ku Isi, ibi byose bigerwaho bitewe n’ubunararibonye ndetse n’ubunyamwuga Abapolisi bagaragaza hirya no hino muri ubwo butumwa”.
Dr Bikesha Denis uyobora ishami ryigisha amategeko muri kaminuza y’ u Rwanda yavuze ko ari kunshuro ya 9 bategura ibi biganiro bigamije gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera ndetse n’umutekano nyuma ya Jenoside.
Yagize ati “Urwego rw’ubutabera mu Rwanda rufite amateka n’abandi bakwigiraho kuko rwashoboye gukemura ibibazo rwunga umuryango Nyarwanda wari warasenyutse ibi byose nibyo tugenda dusobanurira abanyeshuri bitegura kuzaba abanyamategeko b’ejo hazaza”.
Dr Bikesha asoza avuga ko uru rugendo ngaruka mwaka runafasha abarimu n’abashakashatsi kugaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda bufite byinshi bwagezeho mu gucyemura ibibazo byari mu gihugu nyuma ya Jenoside bityo bikaba byagaragarizwa n’abandi batarabona umuti w’ibibazo bikomoka ku ntambara.
G. Katlyn Gayatiri umunyeshuri mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza ya Singapore yavuze ko yishimiye gusobanukirwa n’urugendo Polisi y’u Rwanda yanyuzemo mu kugarura ituze n’umutekano mu gihugu cyabayemo Jenoside. Yavuze ko ubudasa yabonye mu Rwanda azabusangiza n’abandi mu rwego rwo kubaka inzego z’umutekano n’ubutabera zirangwa n’ubunyamwuga.
Biseruka jean d’amour/0785637480
7,247 total views, 1 views today