Huye: Yafatiwe muri Banki avunjisha amiganano

Kuri uyu wa 09 Mata, Polisi ikorera mu karere ka Huye yafatiye mu cyuho Renzaho Jean Marie Vianney w’imyaka 26 ari kuvunjisha ama (Euro 450) amafaranga akoreshwa ku mugabane w’Uburayi y’amiganano.

Uyu Renzaho wafatanwe ama Euro 450 angana n’ibihumbi 459 mu manyarwanda yafatiwe mu murenge wa Ngoma ubwo yavunjishaga aya mafaranga y’amiganano muri Banki ya KCB (Kenya Commercial Bank). 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abakozi  b’iyo banki.

Yagize ati” Renzaho yagiye kuvunjisha ayo mafaranga abakozi ba banki bayashyize mu mashini basanga n’amiganano niko guhita bitabaza Polisi   arafatwa.”

Akomeza avuga ko Renzaho  usanzwe akora akazi ko murugo  yabajijwe  aho yakuye ayo mafaranga avuga ko yayakuye aho yakoraga ariko abakoresha be bavuga  ko ayo mafaranga ntayo bazi.

CIP Karekezi avuga ko bahise bamushyikiriza Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Ngomba kugirango akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu agasubiza inyuma n’ubukungu asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya abayakora ndetse n’abayakwirakwiza.

CIP Karekezi yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga y’amiganano kubireka kuko nta na rimwe Polisi ifatanije n’izindi nzego bazahwema kubafata.

 Ati” Yaba uyakora cyangwa  uyakwirakwiza  kimwe n’undi wese ufitanye isano nayo bose bahanwa n’amategeko. Polisi rero irakangurira abakora ibikorwa nk’ibyo kubireka kuko ubifatiwemo agerwaho n’ingaruka zikomeye”.

Yasoje yibutsa abaturage gushishoza mbere yo kwakira amafaranga bakareba niba ari mazima, igihe bagize amakenga bakihutira kwitabaza inzego z’umutekano.

Renzaho Jean Marie Vianney afashwe nyuma y’ukwezi kumwe gusa Polisi ikorera mu karere ka Ruhango ifashe uwitwa Pierre afite amadorari y’Amerika 300 y’amiganano yavunjishaga muri Banki ya Kigali (BK) ishami rya Kinazi.

Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yacyo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsiya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW) 

 1,936 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *