Rulindo: Hafatiwe imodoka yari ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Polisi ikorera mu karere ka Rulindo  yafashe imodoka ifite ibirango bya Congo CGO 1514AE 19 ipakiye imifuka 9 y’ibicuruzwa bya Magendu.

Iyi modoka  yari itwawe na Mwenyemari Poto Justin  yafatiwe mu murenge wa Bushoki itwaye imifuka 9 y’imyenda ya caguwa ya Mukagasigwa Claudine yinjijwe mu gihugu hadatanze umusoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko iyi modoka yafatiwe mu bikorwa byo kugenzura imodoka zikora zidafite ibyangombwa ndetse n’izikoreshwa mu gutunda no gukwirakwiza ibitemewe.

Yagize ati “Polisi ikorera mu murenge wa Bushoki yari mu bikorwa byo kugenzura imodoka ziva Musanze zerekeza Kigali yahagaritse iyo modoka  mukuyigenzura abapolisi basanga ipakiye imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu”.

CIP Rugigana yibukije abantu ko ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko ubukoze bumugiraho ingaruka mbi kuko ibyo abutegerejemo atabibona.

Yagize ati“Magendu idindiza iterambere ry’igihugu  kuko haba hanyerezwa imisoro kandi ari ho igihugu gikura amikoro yo kubaka ibikorwa remezo abaturage bakeneye ”.

Akomeza avuga ko umuntu wese ufite umutima wo gucuruza magendu atazahirwa kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage kurwanya ababikora.

CIP Rugigana asoza asaba  abaturage kureka kunyura munzira z’ubusamo akabashishikariza gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kuko bizabafasha kwirinda ingaruka baterwa na magendu.

Abafashwe bashyikirijwe ishami rya Polisi rishinjwe kurwanya Magendu RPU (Revenue Protection Unit) rikorera mu karere ka Rulindo.

Ubucuruzi bwa magendu ni icyaha gihanwa n’amategeko

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) riteganya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugera ku myaka (2) n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe.

Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$. 

Rutamu shabakaka

 1,160 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *