U Rwanda rwongeye gusaba amahanga gutanga inyandiko abitse kuri Jenoside

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusaba amahanga inyandiko zibitse amakuru yerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 no kohereza abakekwaho kuyigiramo uruhare.

Ibi ni ibyatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gikorwa cyo kwibuka cyahuriyemo abahagarariye ibihugu byabo n’abahagarariye ibigo bikomeye mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, cyabaye kuri uyu wa kane 11 Mata 2019.

Minisitiri w’ububanyinamahanga Dr. Richard Sezibera yashimye intambwe bimwe mu bihugu bimaze gutera mu kuburanisha, kohereza ndetse no gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yongera gusaba ko hacukumburwa inyandiko zerekeye Jenoside zigahabwa u Rwanda.

Yagize ati “Ndifuza gushimira ibihugu byamaze kuduha izo nyandiko kandi nkasaba ibindi bihugu bitarabikora kubyihutisha kuko kubika izi nyandiko bidafasha gukumira Jenoside gusa ahubwo ko nizitangwa bizafasha no mu kuba Jenoside nta handi yakongera kuba ku isi”.

Minisitiri Dr. Sezibera kandi yavuze ko umuco wo kudahana ukwiye gucika agaruka no kubakekwaho Jenoside bakomeje kwidegembya mu mahanga.

Yagize ati “Tugomba guca burundu umuco wo kudahana, tugatuza ari uko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batawe muri yombi bakagezwa imbere y’ubutabera. Uyu munsi u Rwanda, rwohereje inyandiko zirenga 900 mu bihugu 33 byo ku isi zisaba itabwa muri yombo ry’ abakekwaho uruhare muri Jenoside cyakora ndashimira bimwe mu bihugu mu byubahiro byanyu muhagarariye, bimaze kuburanisha cyangwa se bakohereza abo bantu mu Rwanda.”

Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Dartagnan Habintwari ukomoka mu ntara y’Amajyepfo, akarere ka Huye, watanze ubuhamya yagarutse ku nzira y’umusaraba yaciyemo n’umuryango we kugeza igihe biciye abavandimwe be bane bari bihishe mu kiriziya na se wishwe ubwo yaramaze kurambirwa gukomeza kwihisha.

Yagize ati “yavuze ko arambiwe gukomeza kwihisha, kuko ntiyumvaga impamvu ari kwihisha abamuhiga kandi azi neza ko nta kibi yakoze, mukuru wanjye Pierre yaramukurikiye, yari inshuti cyane na papa maze basohotse mu nzu bahura n’interahamwe zari zigabye igitero zihita zibatwara kafi na kiriziya zirabica.”

Uyu musore kandi akaba yarakijijwe no kuba yarambaye imyenda ya gikobwa, akanahishwa n’umuryango utarahigwaga bari baturanye.

Abitabiriye iki gikorwa baganiriye ku ruhare rw’amahanga mu kurwanya Jenoside, no guhangana n’abakomeje kuyihakana no kuyipfobya nuko amahanga agenda biguru ntege mu kuburanisha abakekwaho kwica no gukemura amakimbirane ndetse ugasanga atitaye ku ngaruka yagize ku Banyarwanda.

Rutamu Shabakaka

 3,722 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *