Amajyepfo: Litiro zisaga 1000 z’inzoga z’inkorano zamenewe muruhame

Ibi byabaye mumpera z’icyumweru dusoje  Ubwo Polisi ikorera muturere twa Nyanza na Ruhango yari imaze gufata abagabo babiri bari bafite inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Murwego rwo kurwanya no gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ ibiyobyabwenge  Polisi ifatanyije n’abaturage mu karere ka Nyanza yafashe Kazeneza Eric  afite Litiro 450 za Muriture na  Semuhungu Sylvestre  wo mu karere ka Ruhango afite Litiro 700.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector Of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko  mu karere ka Ruhango yahafatiye  umugabo wakoraga inzoga zitemewe akarenzaho no kwiyitirira ibyabandi.

Yagize ati ” Polisi ikorera mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango yafashe Semuhungu Sylvestre  wakoraga inzoga zitemewe n’amategeko agakora n’uburiganya   aho yiyitiriraga  izina  ry’izindi nzoga zifite ibyangombwa by’ubuziranenge zitwa  Sana ubuzima kandi we izo yakoraga ntabikoresho byizewe yarafite aho yazishyiraga mu macupa yagiye atoragura ya Jus ndetse n’ayamazi. ”

CIP Karekezi   akomeza avuga ko nyuma y’uko abaturage bagenda babona imikorere  y’uyu mugabo atari myiza bagize amakenga bamenyesha inzego z’umutekano Polisi igiyeyo isanga koko akora inzoga zitemewe, ntabyangombwa byazo afite ahubwo yiyitirira ibyabandi.

Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese washaka kwangiza ubuzima bw’abaturage, agasaba buri wese kumva ko afite inshingano  zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge

CIP Karekezi   yakomeje asaba abantu kwirinda gukora ibitemewe  kuko amategeko abereyeho kubahirizwa utayubahirije abihanirwa.

Yagize ati ” Nkubu uyu mugabo yakoraga inzoga zitemewe akagerekaho no kwiyitirira ibyangombwa bitari ibye.Ibi byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko abantu bakwiye kubyirinda kuko ubikora wese bimugiraho ingaruka .”

CIP Karekezi asoza ashimira abaturage uburyo bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge akabasaba gukomeza gutangira amakuru kugihe kugirango ibyaha birusheho gukumirwa bitaraba. 

Biseruka jean d’amour

 3,101 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *