Musanze: bamwe mu bakozi bakora mu ruganda CETRAF Ltd, bavuga ko bahuriramo n’ibibazo by’ingutu.
CETRAF mu magambo arambuye bivuga “Centre de Transformation Agro-Alimentaire en Afrique” mu ndimi z’amahanga, ni uruganda rutunganya inzoga biturutse mu gutunganya no kongera umusaruro w’urutoki,rukaba rukorera mu Karere ka Musanze , Intara y’amajyaruguru, uru ruganda bamwe mu bakozi barukoramo bavuga ko hakirimo ibibazo bitandukanye ku buryo bamwe bavuga ko bibabereye ingutu.
Ikinyamakuru Gasabo cyafashe umwanya kiganira n’abakozi batandukanye maze bavuga byinshi bitandukanye bibashengura umutima,gusa bagakomeza kwihangana bitewe nuko ariho bakura amaramuko nubwo umushara nawo ari intica ntikize.
Bitewe n’umutekano wabo ndetse no gutinya ko bahita birukanwa ku kazi nta nteguza, abakozi bose baganiriye ni ikinyamakuru gasabo badusabye ko imwirondoro yabo yagirwa ibanga.
Umukozi umwe yatubwiye ko kuba uruganda bigaragara nkaho rukomeye , yewe mu majyaruguru bose bakaba baruzi no mu gihugu hose muri rusange, bidakuraho ko abakora muri uru ruganda badahura n’ibibazo bitandukanye.
Agira ati:”uru ruganda rurakomeye pe ariko abakozi turukoramo ntabwo baduha agaciro dukwiye,ibaze nawe nkange nkora nyakabyizi bivuze ko nta masezerano y’akazi nahawe, ubu nkorera amafaranga 800 frw ku munsi kandi bakirengagiza ko ari macye bakadukatamo ibihumbi 9000 frw mu kwezi, bayita ngo ni ay’imyenda y’akazi, ubwo wowe urumva ayo mafaranga yadutunga, tugakodesha amazu, tukajyana abana ku ishuri? ”
Undi mukozi nawe avuga ko kuba afite amasezerano y’akazi, nta kintu gifatika amaze kugeraho uretse kureba aho yikinga byonyine.
Agira ati:”ngewe mfite amasezerano y’akazi pe , ariko ibihumbi 22,000 frw mpembwa mbona nta kintu yangezaho uretse kwanga kuguma murugo maze nkaza kwirirwa hano abaturanyi bakavuga ngo kanaka yagiye ku kazi, twagakwiye kurenganurwa pe maze umushahara ukongerwa”.
Uretse umushahara abakozi batishimira , uru ruganda ruvugwamo icyenewabo gikabije kuko hari abakozi bavuga ko uretse kuba uturuka mu muryango wa hafi wa banyirarwo, utapfa kuhabona akazi byoroshye.
Agira ati:”kubona akazi hano biragoye bisaba kuba uturuka mu muryango wa banyirarwo, urugero hano harimo abakozi bo hejuru bose baturuka mu muryango umwe, abo rero nibo usanga bahembwa amafaranga menshi kandi batavugirwamo”
Uru ruganda kandi abakozi bavuga ko nubwo rusa n’urukomeye rudafite ibikoresho bihagije ku buryo rwakora ibinyobwa byujuje ubuziranenge.
Umukozi agira ati:”CETRAF irakomeye pe namwe murabizi, ariko hari ibikoresho itagira buriya, urugero kubona umukozi yambaye ibisabwa biba bigoye, yambara ibisabwa byose ari uko dufite abashyitsi, ikindi amacupa aracyogeshwa amazi n’isabune bisanzwe hakoreshejwe intoki, nta mashini yabugenewe ihari, gupfundikira ibinyobwa nabyo dukoresha intoki, gusa uru ruganda rwahawe icyangombwa n’ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda (RSB), urumva ko byitwa ko ibinyobwa bifite ubuziranenge.”
Ikinyamakuru cyaganiriye n’umwe mu baturage banywa bimwe mu binyobwa bikorwa n’uruganda CETRAF Ltd utuye mu Karere ka Musanze maze atubwira ko we apfa kwinywera atitaye k’ubuziranenge.
Agira ati:”ngewe ninywera inzoga ya Musanze, gusa byose mba numva ari bimwe nonese ko baba batubwira ko babikora mu mutobe w’ibitoki n’amasaka, ariko ntituba tubizi nubwo bashyiramo isukari ntiwabimenya, umuntu ashobora kukubwira ko akoresha umutobe w’ibitoki ariko agakoresha isukari gusa, urumva ko ntaho biba bitaniye na za nzoga Leta yaciye z’inkorano, ubwo aba ari inkorano za kijyambere”
Twashatse ku menya icyo umuyobozi w’uruganda bwana Tuyishimire Placide usanzwe ari na Perezida w’ikipe ya Musanze FC abivugaho, akajya aduha igihe cyo guhura nawe ,ariko ntabashe kuboneka, twakoresheje umurongo ngendanwa(telefone), mu butumwa bugufi agira ati:” bjr? Kugirango iyo nkuru yuzure ubwire uwaguhaye ayo makuru ko yakubeshye kandi ibyo nugusebanya ajye abaha amakuru afite ubuziranenge”.
Mu buryo bwo kurengera abakozi, ubushakashatsi bwakozwe mu Ukuboza 2017 n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abakozi, bwagaragaje ko ukurikije uko ibiciro ku isoko bihagaze ndetse n’ibyo umuntu aba akeneye ngo abashe kubaho neza, umushahara fatizo ukwiye kuba nibura 87 285 Frw ku batuye mu cyaro na 126 260Frw ku bo mu mijyi.Biseruka jean d’amour/0785637480
8,416 total views, 1 views today