Rubavu: Itorero rya ADEPR ryatanze inka ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi.
Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi (Kwibuka 25),tariki ya 11 na 12, Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) ribinyujije muri paruwasi zitandukanye zo mu Rurembo rw’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, ryibutse abakirisitu bagenzi baryo bishwe bazizwa uko bavutse.
Uwo muhango wo kwibuka, ukaba warabanjirijwe n’igikorwa cyo kuremera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, hakaba haratanzwe inka 10 z’ingweba hanatangwa umufuko w’umuceli kuri buri muntu ku bantu 40, bari bateganyijwe ndetse bahabwa n’amasabune yo kwoga .
Muri uwo muhango umuyobozi mukuru yari Habyarimana Janvier, meya w’Akarere ka Rubavu.Mu ijambo rye yabanjye kwihanganisha abarokokeye aho kuri paruwasi, avuga ko twibuka jenoside yakorewe abatutsi ni uguha agaciro abacu twabuze ndetse akaba ari n’umwanya wo kuganira kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi.
Meya ati:“Turashimira Itorero rya ADEPR ku buryo abakirisitu bitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabashimira ko mubiha agaciro kuko ari inshingano tugomba gusangira twese Abanyarwanda.Iyo tubona igikorwa nkiki tugifata mu nsanganyamatsiko yo kwibuka twiyubaka, abarokotse bakiyubaka bakumva ko batatereranwe.Turashimira ADEPR mu karere kuba mwarahisemo Rubavu nayo ifite amateka atari meza muri jenoside urebye uko basenyewe ubu bakaba biyubaka hejo hazaza bikomeza kuzamura icyizere.Icyo nsaba iyi miryango ihawe inka ni ukwiyubaka.”
Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Rev.Karuranga Efrem yavuze ko kwibuka bikwiye kuba inshingano za buri wese uhereye ku bakirisitu akaba ari muri urwo rwego Ubuyobozi bwa ADEPR , bwaje kwifatanya n’abarokokeye i Rubavu babashyikiriza inka n’ibindi bikoresho by’ibanze bituma bumva ko bari kumwe n’abandi ko batakomeza kwiheba ko ubuzima bugikomeza.
Kayitare Alphonse, umwe mu bahawe inka yavuze ko itorero ADEPR ryakoze igikorwa gikomeye kuri bo. Bwana Kayitare Alphonse Ati “Turabashimiye. Guhabwa inka ni ikintu gikomeye, no mu muco nyarwanda umuntu uyiguhaye ntaho aba agukinze.”
Yakomeje avuga ko izi nka bahawe bagiye kuzibyaza umusaruro ndetse bakazaremera abandi mu gihe zizaba zimaze kubyara.
Kuri uwo munsi habaye ijoro ryo kwibuka, hatangwa ubuhamya butandukanye.ku baharokokeye.
Mu gitondo cyaho tariki ya 12 Mata 2019, umuhango wo kwibuka warakomeje.Hakorwa urugendo rwo kwibuka rwerekeza kuri Komine ruje (rouge) ahiciwe Abatutsi benshi kuri ubu hakaba hari urwibutso.
Hari imbaga y’abaturage n’abakirisitu benshi, abayobozi batandukanye b’itorero ku rwego rw’igihugu , Intara n’uturere , abayobozi bakuru b’igihugu barimo Guverineri w’intara y’Iburengerazuba n’abayobozi b’ingabo na polisi, bose bunamiye ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside.
Umuyobozi mukuru w’itorero rya ADEPR Rev. Pasitoro Karuranga Ephraim, yasabye abakirisito kwibohora ingoyi basizwe n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kugirango babe abakirisito bemewe by’ukuri.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwali Alphonse wari umushyitsi mukuru, yavuze ko amadini n’amatorero akwiye gukora igikwiye agakurikira umurongo igihugu kihaye, byose bikwiye gushingira ku kumenya icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, icyazanye amacakubiri mu banyarwanda, kumenya aho byaturutse n’icyabizanye kuko bitanga inzira yo kubirwanya.
Munyentwari yashimiye itorero rya ADEPR uburyo rikomeza gufasha Leta mu komora no kuremera abarokotse jenoside,
Twabibutsa ko Ubuyobozi bwa ADEPR buhamya ko gufasha abarokotse Jenoside ari ivugabutumwa rikomeye cyane ko hatibandwa ku bakirisitu b’Itorero gusa ahubwo hafashwa Abanyarwanda muri rusange.
Uwitonze Captone
1,695 total views, 1 views today