Kigali: Kampani ubumwe clearing service mu rugamba rwo guharanira isuku
Kampani ishinzwe gutwara imyanda mu mujyi wa Kigali izwi ku izina ry’ Ubumwe cleaning services Ltd ikomeje ibikorwa byayo byo gutwara imyanda iba yakusanyirijwe mu ngo zitandukanye mu rwego rwo gutunganya no kugira umujyi ucyeye.
Nk’uko bitangazwa na Maniragaba Jules umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri UCS Ltd avuga ko iyi kampani ikorera mu Karere ka Kicukiro aho bakorera mu mirenge itanu ariyo Niboye, Kicukiro, Gatenga, Gikondo.
Agira ati:”intego yacu ni ukuba intanga rugero mu isuku dutanga serivisi inoze, tugamije ko Akarere ka Kicukiro kagaragaramo isuku iri ku rwego rwo hejuru, ari na ko umujyi wa Kigali ukomeza kuba ku isonga mu mijyi isukuye muri Afurika ndetse no ku Isi. ”
Akomeza avuga ko hari aho usanga haboneka imyanda mu bice bitandukanye kubera ko hari ibyo umuturage atubahirije harimo nko kuba atabasha kwishyura amafaranga ateganywa n’amabwirizay’isuku y’umujyi wa Kigali bityo bigakurura umwanda ushobora kugira ingaruka ku bantu benshi batanabigezemo uruhare.
Mu rwego rwo gukangurira abakozi bakora muri kampani gukomeza kugira isuku umuco Maniragaba avuga ko iyo umukozi akoze aba agomba guhemberwa ku gihe kugira ngo arusheho kwiteza imbere, ibyo bikamuha imbaraga zo kubona inyungu iri mu kugira isuku.
Uyu muyobozi abajijwe kuri zimwe muri Kampani zidahemba abakozi yavuze ko ibyo bididiza akazi rimwe na rimwe hakabaho kwinubira akazi bakora kuko babona nta nyungu babifitemo, ibyo rero bikaba byagira ingaruka ku ntego z’iyo kampani kuko usanga abakozi bamenyereye akazi bagata bigatuma bahorana abakozi bashya .
Zimwe mu nzitizi zikunda kugaragara muri aka kazi ko gutwara imyanda , ni uko hari ibice bimwe bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali hari abaturage batarumva neza uruhare rwabo mu gutanga umusanzu wifashishwa kugira ngo isuku irusheho kubungabungwa, hakaba hagikeneye ubukangurambaga kugira ngo umuturage arusheho kumva uruhare agira mu gutanga umusanzu kugira ngo iyo serivisi ikomeze kuba nziza.
Mu gushaka kumenya ko ibyo ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ari ukuri twabajije bamwe mu baturage batuye mu mirenge bakoreramo maze
Uyu Uwamaliya Rosette umaze imyaka 7 atuye mu murenge wa Gatenga, atubwira ko mbere y’uko iki kigo gitangira gukorera muri uyu murenge mu mpera za 2013, yababazwaga no kubona ibirundo by’imyanda byabaga birunze ku mihanda bitumamo amasazi, imbwa zinyanyagiza ibishingwe impande n’impande. Agasoza ashimira ubuyobozi bw’Ubumwe Cleaning Services Ltd n’ubuyobozi bw’umurenge kuba bwarabafashije kugira Gatenga ahantu ho kwifuzwa.
Mukakalisa Emertha umaze umwaka atuye mu murenge wa Niboye we avuga ko icyatumye yimukira muri Niboye ari uko yakundaga kuza gusura mukuru we wari uhatuye akabona imodoka z’Ubumwe zitwarira abaturage buri cyumweru mu gihe bo bashoboraga kumara ibyumweru 2 cyangwa n’ukwezi bababwira ko imodoka zapfuye.
Umujyi wa Kigali wirahirwa n’amahanga, abawutemberamo bakawuvuga imyato bitewe n’ubwiza ntagereranywa n’isuku ihebuje ituma ukurirwa ingofero ndetse benshi bakawufata nk’ icyitegererezo cyo kwigiraho binyuze mu ngendoshuri.
Intambwe yatewe mu rwego rw’isuku ishingiye kuri politiki ya guverinoma y’u Rwanda , yashyizeho uburyo buboneye bwo gusukura , gukusanya no gutwara imyanda iva hirya no hino mu mijyi no mu cyaro, hakiyongeraho ubukangurambaga buhoraho butuma buri muturarwanda isuku ayigira umuco.
Urugendo rwo kugira umujyi usukuye rwasabye imikoranire y’inzego zitandukanye zirimo Umujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa ba wo mu isuku, abaturage na ba rwiyemezamirimo batwara iyo myanda bayishyira ahabugenewe.
Muri gahunda yo kunoza imikoranire no kugaragaza uruhare rwa buri wese, hateganywa ko amafaranga atangwa n’umuturage hagendewe ku byicirro by’ubudehe n’ingano y’imyanda agira.
Ibyegeranyo bitandukanye byagiye bikorwa birimo icyakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku miturire cyo muri 2016, bigaragaza ko umujyi wa Kigali uza ku isonga mu mijyi ifite isuku muri Afurika, naho ubushakashatsi butandukanye bwemeza ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza.
Biseruka jean d’amour
8,901 total views, 1 views today