Abapolisi b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata 2019 amatsinda abari y’abapolisi b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo itsinda ry’abapolisi 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo bari bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeje muri Sudani y’Epfo. Bari bagiye gusimbura bagenzi babo nabo 160 bari bamazeyo umwaka umwe nabo bahise bagaruka mu Rwanda, bari bayobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Karasi.
Mbere y’uko aba bapolisi bagenda mu gitondo cyo ku Cyumweru bari babanje kuganirizwa n’umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye. Mu butumwa yabahaye yabasabye kuzaba icyizere n’isoko y’ituze n’umutekano ku baturage bagiye gucungira umutekano.
Yagize ati: “Ubu mugiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho muzaba murimo gukorana n’abandi bapolisi ndetse n’abasirikare baturutse mu bindi bihugu . Muzakorera hamwe , mukore nk’ikipe kandi muzabe icyizere ku baturage mugiye kurinda aho bari mu nkambi bakuwe mu byabo n’intambara, kuba muri yo bizabe isoko y’umutekano kuri abo baturage.”
DIGP Namuhoranye yakomeje abasaba kuzagaragaza ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe biranga abapolisi b’u Rwanda.
Ati:”Igihe cy’umwaka mugiye kumara muri kiriya gihugu mugomba gukora uko mushoboye kose mukirinda ikoso iryo ariryo ryose nk’uko bagenzi banyu babanjirije yo babigenje ndetse nibishoboka muzabarushe. Mwarahuguwe , mugomba kurinda neza bariya baturage aho bari mu nkambi, muzabikorane ikinyabupfura n’ubu nyamwuga bisanzwe bibaranga.”
Ubwo yari ageze ku kibuga k’indege cya Kigali ACP Emmanuel Karasi wari uyoboye abapolisi 160 bari basoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo yashimiye abapolisi yari ayoboye bereye uburyo bitwaye neza bakabasha gusoza akazi igihugu cyari cyarabatumyemo. Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’umuryango w’abibumbye uburyo bakomeje kubaba hafi mu kazi barimo.
Yagize ati:”Buri mupolisi najyanye yagarutse amahoro ndetse twazanye imidari y’ishimwe twahawe n’umuryango w’abibumbye ku bw’akazi keza twakoze. Biradushimishije kuko twakoze neza ibyo igihugu cyacu cyari cyaradutumye.”
Yakomeje avuga ko akazi bari bamazemo umwaka kajya gusa nk’ako bari basanzwe bakora igihe bari mu Rwanda kuko byose ari ugucunga umutekano w’abaturage , itandukaniro ririmo ni uko muri kiriya gihugu umubare munini w’abaturage bakuwe mu byabo n’amakimbirane yababayemo umutekano wabo ukaba uri mu biganza by’intumwa z’umuryango w’abibumbye barimo n’abapolisi u Rwanda rwohereza yo .
ACP Karasi yanavuze ko ibikorwa byabo bitagarukiraga mu gucunga umutekano w’abaturage aho bari mu kambi ko ahubwo banabegeraga bakabafasha mu bikorwa bibateza imbere nk’umuganda rusange no kubigisha uko nabo bakwicungira umutekano ubwabo ndetse n’ibindi bikorwa bibateza imbere. Ni ibintu ACP Karasi avuga ko byatumye abaturage bo muri Sudani y’Epfo babakunda bakabiyumvamo bityo akazi kakoroha.
Chief Inspector of Police (CIP) Liberatha Bampire umwe mu bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro yavuze ko amahugurwa bahabwa mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro ariyo atuma bashobora guhangana n’imbogamizi bashobora guhurirayo nazo.
Yavuze ko ari ishema k’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda ndetse n’u muryango we kuba barabahagarariye neza bakaba abambasaderi beza bakaba bagarutse batekanye kandi bafite ishema.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera kuri 560 mu gihugu cya Sudan y’Epfo aho bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro muri icyo gihugu. U Rwanda kandi rufite amatsinda y’abapolisi agera kuri 7 ari mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrika(CAR) ndetse no mu gihugu cya Haiti, bose hamwe bakaba bagera ku 1140.
4,028 total views, 1 views today