Ishingiro Ltd uruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibikomoka ku ifarini rugashyiramo amata.
Ishingiro ni uruganda rukorera mu Turere tubiri aritwo Kayonza, ndetse na Gasabo ariko ibyo bakora bikaba bicururizwa mu Ntara y’iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, uru ruganda rukora ibintu bitandukanye bikomoka ku ifarini ariko bakibanda cyane ku bijyamo amata birimo imigati, biswi ndetse na za keke.
Umuyobozi mukuru w’uruganda Iyamuremye Nafutal avuga ko bamaze imyaka igera kuri 7 bakorera mu Ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Kayonza naho mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo bakaba bahamaze imyaka igera kuri 4.
Iyamuremye Nafutal avuga ko nubwo bamaze imyaka micye bakora bizwi na buri wese ariko afite inararibonye mu gukora ibikomoka ku ifarini kuberako abimazemo imyaka ikabakaba 22.
Agira ati:”ubundi maze imyaka 22 kuko natangiye kuva 1997, nkora ibikomoka ku ifarini natangiriye mu Murenge nkora amandazi nsanga gukomeza kubifatanya no guhinga ndetse no korora nahitamo kimwe, nibwo rero nahisemo gukomeza gukora imigati n’amandazi ndetse bituma ndushaho gushaka ubumenyi bwabyo kugirango nkore ibyo nzi neza”.
Iyamuremye akomeza avuga ko kuba amaze imyaka 22 muri uyu mwuga wo gukora ibikomoka ku ifarini aribyo bimuha umwihariko mu gukora ibintu bitandukanye ariko we agashyiramo amata.
Agira ati:”imigati n’ubundi isanzwe ihari mu gihugu,rero ishingiro kuza dukora imigati bisanzwe ntacyo twaba tuje gukora muri sosiyeti, twasanze abanyarwanda bazi amata icyo aricyo, ubwo gufata ingano ugashyiramo amata ntekereza ko ari indyo uba uhaye umunyarwanda yuzuye, ibyo akaba ari umwihariko wacu.”
Nubwo uru ruganda rukora ibintu bikunzwe na benshi mu gihugu ,umuyobozi warwo atangaza ko hakiri imbogamizi bagenda bahura nazo mu kazi kabo ko gukora ibikomoka ku ifarini.
Agira ati:”muri uyu mwuga wacu haracyarimo imbogamizi zitandukanye, twavuga izamuka ry’amashanyarazi cyangwa ibura ryayo, uburyo bwo gupfunyikamo ibyo dukora ,kuberako umugati ukenera ibiwupfunyikwamo byiza biwuha gukomezanya umwimerere wawo ariko mu byukuru biracyagoranye kubona ibyo twashyiramo imigati bituma irushaho kumara igihe kinini utarangirika.
Iyamuremye kandi agira inama abantu batandukanye cyane cyane abashaka gukora ibikomoka ku ifarini, aho yifashisha ikiranga uruganda ishingiro kivuga ko gutekereza neza no gukora neza aribwo butwari.
Agira ati:”iyo utekereje ntukore ntabwo ubona umusaruro , iyo ukoze utatekereje nabyo nuko nta musaruro ubona,niyo mpamvu ababirimo n’abifuza kubijyamo , intangiriro ni ukwicara ugatekereza ibyo ugomba gukora ufite intego ugatekereza icyo wifuza kugeraho naho wifuza kugera,ibi bizatuma ubona umusaruro wifuza”
Umuyobozi mukuru w’uruganda yatangaje ko mu rwego rwo kunoza no guha ubuziranenge umugati bakora ubu bashyize imbere ikoranabuhanga aho mu ruganda bakoresha imashini zitandukanye yaba ari izivanga ifarini mu gihe cyera hakoreshwaga intoki ndetse no kotsa umugati hamwe n’ibindi bakaba bakoresha amafuru y’umuriro agezweho ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa ‘ISHINGIRO Ltd, asoza , ashimira Leta y’u Rwanda ku bw’umutekano na gahunda yayo yo gukangurira abantu kwihangira umurimo .
Ati’’ Ndashima inzego za Leta zidahwema gukangurira ba rwiyemezamirimo kurangwa n’ubunyamwuga.mu kazi kabo,no gutunganya ibyiwabo (Made in Rwanda) kuko bizatuma igihugu gitera imbere kandi tugashima kuko ibikorwa byacu tubikora mu mutekano usesuye bityo tukarushaho kugira icyizere cy’ejo hazaza”
Yongera ko kuba hari ibikorwa remezo Leta ikomeza kwegereza abanyarwanda nabyo ari ari amahirwe yandi bafite bityo rero kuba igihugu cyakoze ibyo gisabwa barwiyemeza miro natwe tugomba gukora ibyo dusabwa harimo gukorana ubunyamwuga no gutanga imisoro ngo ibyo bikorwa bikomeze bibungwabungwe.
Byumwihariko mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo I Kabuga uhasanga alimentation y’uruganda Ishingiro aho wahagura ibyo kurya byiza bitandukanye bitewe nicyo wifuza.
Mu rwego rwo kunezeza abakiriya uru ruganda Ishingiro rukorera gato (Gateau) ku bantu babyifuza bitewe nicyo bifuza ko yakorwa mo(iforomo), yaba yasohoka imeze nka Lap top , imodoka, inkoko uramutse uri umworozi w’inkoko n’ubundi buryo bwose waba wifuza, byose wabibona muri uru ruganda.
Biseruka jean d’amour/0785637480
8,965 total views, 1 views today