Gakenke: Abatwara ibinyabiziga bakanguriwe gukumira impanuka zo mu muhanda
Abamotari n’abanyonzi batwara abagenzi muri centre y’ubucuruzi ya Rushashi na Ruli mu karere ka Gakenke bibukijwe ko bafite inshingano zo gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga.
Ibi babisabwe mu nama yabereye mu mirenge ya Rushaki na Ruli ihuza Polisi ,abamotari n’abanyonzi bagera ku 150 batwara abagenzi muri iyo mirenge.
Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira uyobora Polisi mu karere ka Gakenke yagaragarije aba bamotari imibare igaragaza uko impanuka zatewe na moto ihagaze mu gihe cy’amezi atandatu ashize abasaba kugira uruhare mu kuzikumira.
Yagize “Mu mezi atandatu ashize impanuka 28 nizo zatewe na moto, zatwaye ubuzima bw’abantu 7. Mukwiye kumva ko atari mwe gusa mukoresha umuhanda bityo mu kirinda umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare kuko usanga ahanini aribyo biteza impanuka.’’
Yibukije aba bamotari ko umuhanda bakoreramo akazi kabo ka buri munsi ugira amategeko awugenga .
Yagize ati “Muzirikane ko umuhanda ari inzira nyabagendwa ikoreshwa n’ibindi binyabiziga ndetse n’abanyamaguru mugomba guhora mwirinda ko mwaba banyirabayazana b’impanuka, muzabigeraho ari uko mwubahirije amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.”
CIP Ntiyamira yanasabye aba bamotari kugira uruhare mu gukumira impanuka birinda ibiziteza birimo umuvuduko ukabije, uburangare,gutwara basinze cyangwa bavugira kuri terefoni.
CIP Ntiyamira yibukije aba bamotari ko bafite inshingano zo gukumira ibyaha cyimwe n’abandi baturage bose.
Yagize ati “Abagenzi mutwara barimo ingeri zitandukanye hari abo usanga batwaye ibiyobyabwenge, abandi batwaye ibishobora guhungabanya umutekano mu kwiye kujya mwita kumitwaro y’abo mutwaye igihe mugize amakenga mu kihutira gutanga amakuru kunzego z’umutekano.’’
Musengwe Ladislas umuyobozi w’abamotari mu karere ka Gakenke yashimiye ibiganiro byiza bahawe na Polisi, avuga ko byabibukije inshingano zabo n’amwe mu makosa akorwa n’ abamotari ugasanga ahesha isura mbi uyu mwuga.
Yagize ati “Dukora aka kazi kuko dufite umutekano usesuye, natwe rero dukwiye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi, dukosora amakosa amwe n’amwe twajyaga dukora agateza impanuka ndetse tunatanga amakuru ku byaha bihungabanya umutekano.”
Nyuma y’ibi biganiro aba bamotari bahagarariye abandi biyemeje kugarurira isura nziza umwuga wabo bigisha abamotari bose kurangwa n’ubunyamwuga bagira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda ndetse banatanga amakuru kugishobora guhungabanya umutekano
1,334 total views, 1 views today