Rutsiro: Aborozi bo mu nzuri za Gishwati bakanguriwe kwicungira umutekano

Ni nyuma y’aho aborozi bororera mu nzuri zikikije ishyamba rya Gishwati  riherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Nyabirasi  bari bamaze iminsi bavuga  ko hari abantu bitwikira ijoro bakiba inka. Kuri uyu wa 30 Mata 2019 Polisi ikorera muri aka karere   yagiranye ibiganiro n’aba borozi baganira uko hacungwa umutekano w’inka zabo,binyuze mu gukaza  amarondo y’umwuga.

Ni ikiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro Senior Superintendent of Police (SSP) Paul Butera.

Muri iki kiganiro na SSP Butera, aborozi bagaragaje ko mu bihe bitandukanye hari abantu bacunga abashumba bakiba inka ari ninjoro, bikaba bikwiye ko iyo nama yafatirwamo imyanzuro igamije kwimakaza umutekano w’aborozi bororera mu nzuri zikikije ishyamba rya Gishwati.

Mu byo yabagiriyemo inama harimo  uko hakazwa amarondo,uburyo yakorwagamo bukavugururwa kuko wasangaga yakorwaga n’abaturage ubundi ntibayakore.

Yagize ati”Byagaragaye ko amarondo atakorwaga neza, yakorwaga n’abaturage ubundi bagasiba ntibayakore. Twabagiriye inama ko abashumba noneho bazajya bakorana amarondo n’abaturage kandi aya marondo agakurikiranwa ko yakozwe neza.”

Yakomeje abashishikariza kunoza ubucuruzi bw’amatungo kuko iyo bukozwe mu kajagari bushobora gukurura ubujura.

Yagize ati “Bimwe mu byatezaga   ubujura bw’inka muri aka gace ka Gishwati  ni akajagari byakoranwaga. Umuturage yabyukaga akajya kugurisha inka ye   nta cyangombwa, twemeje ko umuntu azajya ajyana inka ku isoko rizwi, ikaba ariho igurishirizwa kandi akayijyana afite urwandiko rw’inzira ruriho indangamuntu ya nyiri inka ndetse na numero ze za telefoni.”

Abaturage ari nabo borozi bashimiye Polisi y’u Rwanda  inama yabagiriye biyemeza kuzubahiriza  kandi bakanagira uruhare rugaragara ku mutekano.Basezeranyije Polisi ko bazajya bihutira gutanga amakuru igihe hari ubujura bw’inka bwabaye  ndetse no kubindi byaha  kandi amakuru bakayatangira ku  gihe.

Muri iyi nama abantu bagera kuri 7 barimo n’abashumba baketsweho kuba bagira uruhare mu bujura bw’inka bumaze iminsi bugaragara muri ako gace ndetse 3 muri bo bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe. 

 1,236 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *