Rulindo : Polisi yasubije Litiro 1060 za Mazout zari zibwe Kompanyi ya CHICO

Muri iki cyumweru dushoje, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yasubije kompanyi ikora umuhanda Base-Rukomo amavuta angana na litiro 1060 yari yibwe n’abakozi bahakora.

Ikigikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi  Cyitabiriwe n’Umujyanama wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bwana Karake Ferdinand,Umuyobozi wa Polisi muri ino ntara ACP Jean Baptiste Ntaganira uhagarariye CHICO Nsengiyumva Donacien n’abandi bayobozi batandukanye, Aho basabye abaturage kwirinda ingeso zitanduka ye zirimo n’ubujurura kuko bugira ingaruka k’ubufatiwemo.

Karake Ferdinand yasabye abakozi ba kompanyi ya CHICO ndetse n’abaturage muri rusange kureka ubujura kuko bubagiraho ingaruka nyinshi iyo babufatiwemo.

Yagize ati “ iyo ufatiwe mu ngeso mbi y’ibujura bikugiraho ingaruka aho utakaza akazi kari kagutunze bityo bikagira ingaruka nyinshi k’umuryango wawe ndetse nawe iterambere rikadindira.”

Yakomeje asaba abaturage gukora ibibafitiye akamaro kuruta kumva ko bazakizwa n’byo batakoreye (ibyibano) kuko ntawe bizigera bihira, usibye ku bikuramo igihombo gusa.

Yagize ati “ Iyo wibye ikigo ukorera bituma imikorere yacyo itagenda neza bigatuma gishobora gukora ibintu bitujuje ubuziranenge kuko ibyagakoreshejwe biba byibwe. Ibi bigatuma nkabakora umuhanda bawusondeka nturambe . Murasabwa kubyirinda kuko ntawe utazi akamaro k’imihanda mu iterambere ry’igihugu .”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Jean Baptiste Ntaganira  yavuze ko bibabaje kubona umuntu ahabwa akazi aho kugakora neza akajya atwara ibikoresho byabo akorera.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda ntizihanganira umuntu wese washaka gutwara iby’abandi kuko uwavunitse abishaka biba byaramutwaye imbaraga nyinshi, niyo mpamvu buri wese asabwa gushyira imbaraga mu gukora kuruta kumva ko azakizwa n’ubujura.”

ACP Ntaganira yakomeje avuga ko aya mavuta yashubijwe  ikompanyi ya CHICO yagiye afatwa k’ubufatanye n’abaturage aho Polisi yagiye iyafatana abacuruzi batandukanye

Yagize ati “Amakuru Polisi ihora isaba abaturage  gutangira ku gihe niyo yatumye aya mavuta afatwa ,agafatanwa abacuruzi  bari  barayaguze n’abakozi  bo muri iyi kompanyi. Ni igisebo gufatwa uhombya ibyo wagakwiye gucunga neza kugira ngo bizagirire abanyarwanda bose akamaro.”

Uwari uhagarariye CHICO Nsengiyumva Donacien ariwe washyikirijwe aya mavuta yashimiye Polisi uburyo yita ku baturage n’ibyabo  ikabasha kugaruza ibiba byibwe.

Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa bagera ku 1000, bibukijwe gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bibashwe gukumirwa bitaraba. 

Jean d’amour

 1,827 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *