Bugarama :Abahinzi b’umuceli barasaba RCA,gukurikirana abagize koperative yabo nkuko byakozwe muri KOPAKAMA mu Rutsiro.

Nyuma y’aho Bizimungu Jean Damascène, umugenzuzi w’imari mu karere ka Rutsiro atawe muri yombi akekwaho kwakira no gushaka gutanga ruswa ngo akingire ikibaba umuyobozi wa  koperative KOPAKAMA (Koperative y’abanzi ba Kawa ba Mabanza) ivugwamo kunyerezwa k’umutungo w’abanyamuryango.

Bamwe mu baturage bibumbiye mu makoperative atandukanye muri ako Karere batangarije ikinyamakuru Gasabo ko ntayandi makoperative afite ibibazo ngo n’aho kivutse bagerageza kugikemura mu maguru mashya.

Bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Rutsiro baganiriye na Gasabo, batangaje ko bigeze kumva ko haba hari ibibazo muri  koperative KOPAKAMA (Koperative y’abanzi ba Kawa ba Mabanza), babagira inama yo kwitabaza  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) .

Niko byagenze  kuko ubwo umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), yageraga ku ku Karere ka Rutsiro yasabye ko bamuha umukozi  ngo amufashe nibwo bamuhaye umugenzuzi w’imari mu karere.

Bitangazwa ko koperative KOPAKAMA y’abahinzi ba kawa ikorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro  yakunze kuvugwamo uburiganya kuva kera.Umugabo  Mporanimana Jean Bosco wahoze ari umukozi wayo yigeze kuvugwaho ko yanyereje hafi miriyoni ebyiri n’ibihumbi 400

Bamwe mu banyamuryango ba koperative batangaje ko Mporanimana wari usanzwe ari umukozi w’uruganda rutunganya kawa rwa koperative KOPAKAMA yagaragaweho amakosa yo kugenda yandika ibitumbwe byinshi bya kawa bitigeze bigemurwa ku ruganda, bityo amafaranga agasohoka ari menshi ku bintu bitinjiye.Yaje guhagarikwa ariko na nyuma ye ngo hagiye havugwa n’andi makosa menshi nko kutishyura neza inguzanyo uruganda rwahawe na banki itsura amajyambere ya BRD.

Kubera ibi byabaye kuri KOPAKAMA, umwe mu bayobozi b’Akarere ka Rutsiro yatangaje ko bagiye kuba hafi umunsi ku munsi ku banyamuryango bagize amakoperative anyuranye akarera mu Mirenge itandukanye y’akao Karere ngo hatazongera kuvugwa uburiganya nk’ubu.

Umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, yabwiye GASABO,  ko batazihanganira abayobozi ba za koperative n’abacungamutungo barya umutungo w’abanyamuryango.Adusaba kujya dutunga agatoki koperative twaba twumvise yaba ifite ibibazo.Tukaba twaramutungiye agatoki mu bahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama bamaze imyaka n’imyaniko batabaza ariko ntibabone igisubizo.

Prof. Harelimana Jean Bosco ,umuyobozi wa RCA, yabajije GASABO ati ni  kuki icyo kibazo mutacyanditse  ngo mukigaragaze neza niba mwaragezeyo , bigaragare ko nta musanzu mutanga wo kugaragaza abarya iby’abaturage  mukaba muri abanyabwoba!

Prof. Harelimana Jean Bosco  ati:”Turabasaba abayobozi bamwe ba za koperative kwirinda kwitiranya amafaranga y’abanyamuryango n’ayabo bwite. RCA ntituzemera ko amafaranga y’abanyamuryango aribwa n’abantu ku giti cyabo, ibi ni ibintu twahagurukiye kandi turashimira abakozi bacu bakomeje kugaragaza ubunyamwuga mu kazi.”

Umuyobozi mukuru wa RCA, ati “Nimudufashe gutahure ahari ibitagenda mu makoperative  hose mu Turere  dukore uko dushoboye duteze amakoperative imbere ndetse n’abanyamuryango bayarimo bagere kw’iterambere rirabye”

Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama babuze ubutabara

Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bamaze igihe bugarijwe n’uburiganya muri koperative zabo .Bakaba baratakambiye ubuyobozi bw’Akarere ngo bubatabare , batunga agatoki perezida wabo ububikaho urusyo  ariko bikanga   bikaba  ibyubusa

Bamwe muri abo bahinzi batangaza ko niyo ubuyobozi buje bwitwaje ko buje kubakemurira ikibazo  bujya ku ruhande rw’utungwa agatoki.Mbese ngo ninko kurega umwana kuri nyina.

Bavuga ko  iyo umuceri utangiye gusarurwa batarawuhabwa ndetse no kuwurya uko babyifuza  bikaba byabaye ingume kuko bawugura ku isoko ubahenze nk’abandi bose .

Abahinzi batangaga umuceri kuri Koperative, ikabagenera umuceri udatonoye, bakajya kuwitunganyiriza. Kuri ubu, koperative imaze igihe, itabaha  umuceri wo kurya .

Aba bahinzi bavuga ko iyo bamaze gutanga umuceri udatonoye aho utunganyirizwa, nta burenganzira baba bakiwufiteho

Ibyo babihamya bavuga ko basarura abayobozi b’amatsinda babahagaze hejuru bababwira ko kujyana umuceli mu rugo bibujijwe  cyane kuruta uko umusiramu yarya ingurube.

Abahinzi bavuga ko 295frw bahawe ku kilo cy’umuceli udatonoye ari ukuwutesha agaciro no gushaka kuwufata ku ngufu, ugereranyije n’ibyo bashoramo kuko ngo mbere babahaga asaga ho gato 300 frw na yo adahagije.

Abaturage bishimiye gukorera mu mashyirahamwe ariko bakababazwa no guhinga umuceri Koperative ikabagurira kuri make barangiza bakawugura ku giciro kirekire.

Uwitonze Captone

 1,264 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *